Mohammed Morsi wayoboye Misiri yitabye Imana aguye mu rukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kamena 2019 saa 07:26
Yasuwe :
0 0

Mohammed Morsi wabaye Perezida wa Misiri akaza gukurwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2013, yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure ari mu rukiko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Kamena 2019.

Televiziyo y’Igihugu mu Misiri yatangaje ko Morsi yaguye mu rukiko rwo mu Mujyi wa Cairo ubwo yari mu rubanza.

Morsi yashinjwaga ibyaha birimo kumena amabanga y’igihugu no gufatanya n’umutwe wa Hamas ubarizwa muri Palestine mu mugambi wo guhungabanya umutekano wa Misiri.

Umwe mu bakozi b’urukiko yavuze ko uyu musaza w’imyaka 67 yaguye igihumure imbere y’inteko iburanisha.

Yakomeje agira ati “Yari amaze iminota nka 20 avugira imbere y’umucamanza mbere yo kugwa hasi, akabura ubwenge. Yahise ajyanwa kwa muganga aho yaje kugwa.’’

Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdogan, wari inshuti magara ya Morsi yagereranyije gutakaza Morsi no kubura intwari.

Yagize ati “Imana ihe iruhuko ridashira roho y’umuvandimwe n’intwari yacu Morsi.’’

Morsi yabaye Perezida wa mbere wa Misiri watowe binyuze mu nzira ya demokarasi muri Kamena 2012, nyuma y’ihirikwa ku butegetsi bwa Hosni Mubarak wari umaze imyaka 30 ku butegetsi.

Nyuma y’umwaka umwe muri ine yari yemerewe kuyobora, Morsi na we yahiritswe na Perezida Abdel Fattah al-Sissi icyo gihe wari Umugaba Mukuru w’Ingabo, biturutse ku myigaragambyo y’abaturage.

Kuva Morsi yahirikwa ku butegetsi muri Nyakanga 2013, ubuyobozi bwataye muri yombi bunacira imanza ababaga mu Ishyaka rye rya Muslim Brotherhood, bamwe baricwa, abandi benshi barafungwa.

Morsi ashinjwa kugira uruhare mu kwica abantu bigaragambirizaga hanze y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu i Cairo mu Ukuboza 2013. Yanakatiwe kandi igihano cy’urupfu no gufungwa burundu mu zindi manza eshatu zitandukanye, ibi bihano ariko byarajuririwe.

Anashinjwa gutoroka gereza mu 2011 ubwo habaga imvururu zatumye Hosni Moubarak wari Perezida yirukanwa ku butegetsi.

Muri Mata 2015 nibwo Morsi n’abandi bantu 21 bakatiwe gufungwa imyaka 20 kubera uruhare mu mvururu hagati y’abamushyigikiye n’uruhande rw’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe zabaye mu 2012.

Ku gihano yari yakatiwe, Morsi yitabye Imana amaze imyaka itandatu muri gereza.

Mohammed Morsi wayoboye Misiri yitabye Imana aguye mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza