Misiri yatangiye gushaka amajwi azayifasha gusimbura u Rwanda ku buyobozi bwa AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 13 Werurwe 2018 saa 08:22
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, yatangiye gusaba ibihugu kumushyigikira kugira ngo igihugu cye kizatsindire kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), nyuma y’uko u Rwanda ruzaba rushoje manda yarwo.

U Rwanda rwatororewe kuyobora AU muri Nyakanga umwaka ushize ubwo hasozwaga inama y’uyu muryango ku nshuro ya 29 yabereye muri Ethiopia. Gusa rwatangiye kuyobora muri Mutarama 2018 muri manda y’umwaka umwe izarangira muri Mutarama 2019.

Kuri uyu wa Kabiri Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, akaba n’Intumwa idasanzwe ya Perezida, Abdel Fattah El-Sisi, amugezaho ubutumwa bwa mugenzi we bumusaba kuzamushyigikira mu matora yo gusimbura u Rwanda.

Perezidansi ya Kenya yatangaje ko Minisitiri Sameh Shoukry, yabwiye Kenyatta ko bashaka kuyobora AU ubwo manda ya Perezida Kagame izaba irangiye.

Perezida Kagame yasimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé, nawe wasimbuye Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe; ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Uturere dukurikirana muri ubu buryo; Uburasirazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo, Hagati n’Uburengerazuba. Bivuze ko kuba harimo kuyobora Uburasirazuba hagomba gukurikiraho Amajyaruguru agizwe na Libya, Misiri, Algeria, Maroc, Sudan, Tunisia na Sahara y’Uburengerazuba. Nibura igihugu gitorwa ari uko cyatowe na kimwe cya gatatu cy’ibihugu byose bigize AU.

Mu mavugurura ya AU Perezida Kagame yakoze harimo ko kugira ngo imyanzuro ifatirwa mu nama za AU ijye irushaho gushyirwa mu bikorwa, hakwiye kubaho uburyo abayobozi ba AU basimburana ku rwego rw’abakuru b’ibihugu, utahiwe akazajya atorwa mbere y’umwaka umwe.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, akaba n’Intumwa idasanzwe ya Perezida, Abdel Fattah El-Sisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza