Misiri: Perezida Sisi yemeje itegeko rigenzura abakoresha imbuga nkoranyambaga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 3 Nzeri 2018 saa 09:56
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi yemeje itegeko riha abayobozi ubushobozi bwo gukurikirana abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kurushaho kugenzura ibikorerwa kuri internet.

Ibi byemejwe mu igazeti ya Leta yasohotse ku wa Gatandatu.

Iri tegeko ryemejwe n’inteko muri Nyakanga, ryemerera Ihuriro rishinzwe Itangazamakuru kugenzura abafite abarenga 5000 babakurikirana ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zabo bwite.

Iri huriro rifite ububasha bwo guhagarika no gufunga konti z’abantu “batangaza amakuru y’ibinyoma cyangwa ayonona itegeko, abiba ihohoterwa n’urwango.”

Imiryango iharanira Uburenganzira bwa Muntu mu gihugu no hanze yacyo, yatangaje ko iri tegeko rigamije kuniga uburenganzira bwo kwisanzura mu gihe imbuga nkoranyambaga zifashishwa mu biganiro bihuza rubanda nyamwinshi.

Muri Kanama, Perezida Sisi yasinye irindi tegeko ryemerera abayobozi binyuze ku mucamanza gutegeka ifungwa ry’imbuga ziteye inkeke ku mutekano n’ubukungu bwa Misiri.

France24 yanditse ko abagenzura n’abasura izi mbuga babishaka cyangwa nta mpamvu ifatika bashobora gufungwa cyangwa bagacibwa ihazabu.
Abayobozi bagaragaje ko izi ngamba zigamije guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke n’iterabwoba mu gihugu.

Umuryango uharanira iyubahirizwa n’itangwa ry’Ibitekerezo ukorera mu Mujyi wa Cairo, watangaje ko imbuga (websites) zirenga 500 zimaze gufungwa mu Misiri kuva iri tegeko ryakwemezwa.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah al-Sisi yemeje itegeko rigenzura abakoresha imbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza