Misiri: Igitero cyagabwe ku musigiti cyica abarenga 230

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Ugushyingo 2017 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Intagondwa zagabye igitero ku musigiti gihitana abayisilamu bagera kuri 235 mu Majyaruguru ya Sinai.

Abatangabuhamya babwiye BBC ko icyo gitero cyagabwe ku musigiti wa al-Rawd uri mu mujyi wa Bir al-Abed nyuma gato y’isengesho rikuru rya Kiyisilamu ryo kuri uyu wa Gatanu.

Polisi ikorera muri ako gace kagabwemo igitero yatangaje ko abakigabye baje mu modoka enye, batera ibisasu, banarasa amasasu ku baje gusenga bageragezaga guhunga.

Kugeza ubu nta mutwe urigamba iki gitero.

Perezida wa Misiri, Abdul Fattah al-Sisi, yahise agirana ibiganiro n’abayobozi b’inzego z’umutekano harebwa icyakorwa.

Imirambo myinshi iryamishijwe mu musigiti wagabweho igitero mu Misiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza