Uru ruganda rwabayeho ku ngoma y’Umwami Narmer wayoboye Misiri mu myaka ibihumbi bitanu ishize,akaba ariwe mwami wa mbere wafashe umwanzuro wo guhuza Misiri y’Epfo n’iya ruguru.
Amakuru y’ivumburwa ry’uru ruganda yatangajwe na Minisiteri w’Ubukerarugendo ku wa Gatandatu,avuga ko aka gace karimo ibintu bitandukanye birimo nk’ibibumbano 40 byavumbuwe mu mu Majyarugu ya Abydos na Sohag.
Umunyamabanga w’ikigo gishimzwe amateka mu Misiri, Mostafa Waziry yavuze ko yizera ko uru ruganda ari rwo rwa mbere rwatanze umusaruro uri hejeuru rushaje ku Isi.
Uru ruganda rugizwe n’ibice umunani binini byakoreshwaga mu gutunganya inzoga.
Umwe mu bahanga mu mateka wo muri Kaminuza ya New York uri no mu bavumbuye uru ruganda, Matthew yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko uru ruganda rwakoze litiriro zisaga ibihumbi 22 rushobora kuba rwari rwubatse i bwami.
Ati “Birashoboka ko rwari rwubatse ibwami kuko rwagaragaye mu irimbi ry’i bwami ahari n’Umwami wa Misiri.”
Iki gihugu gisanzwe gifite ahantu henshi nyaburanga hagaragaza amateka ya kera bigatuma hakurura ba mukerarugendo benshi, nko mu mwaka ushize bari biteze kubona ba mukerarugendo bagera kuri miliyoni 15, ariko ubu byaragabanutse bitewe na COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!