Minisitiri w’Intebe yemeje ko Gurib-Fakim wari Perezida wa Île Maurice azegura

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 10 Werurwe 2018 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Île Maurice yemeje ko Perezida w’iki gihugu, Ameenah Gurib-Fakim, azegura mu cyumweru gitaha nyuma yo gushinjwa gukoresha ikarita ya banki ikoreshwa mu guhaha no kubona serivisi yahawe n’umuryango utegamiye kuri leta, akigurira imyenda n’indi mirimbo mu mutungo wa leta.

Minisitiri w’Intebe, Pravind Jugnauth, yabwiye abanyamakuru ko Fakim, umugore rukumbi uyobora igihugu muri Afurika, azegura ku wa 12 Werurwe 2018, nyuma y’ibirori by’ubwigenge bwa Île Maurice buzizihizwa ku nshuro ya 50 nk’uko BBC yabyanditse.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika yambwiye ko azegura ndetse twanemeranyijwe ku itariki yo kugenda. Inyungu z’igihugu zigomba kuza imbere, kandi ntewe ishema n’uko Mauritius ari urugero rwiza rwa demokarasi ku Isi.”

Fakim ashinjwa gukoresha mu nyungu ze bwite ikarita yahawe n’umuryango, The Planet Earth Institute, ngo ikoreshwe mu bikorwa byo gufasha, akajya kuyihahiraho i Dubai no mu Butaliyani imyenda, imirimbo n’ibindi by’ibihumbi mirongo by’amadolari.

Iyi karita ifasha umuntu guhaha ibicuruzwa na serivisi akazishyura nyuma, ngo yari iyo gutanga buruse zo mu rwego rw’impamyabumenyi z’ikirenga, dore ko uriya muryango, The Planet Institute, ushyigikira uburezi binyuze mu gutanga buruse zitandukanye.

Fakim yabaye umuyobozi b’uyu muryango ariko udahembwa kuva mu 2015 akegura mu 2017, ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko yishyuye amafaranga yose abazwa.

Perezida wa Île Maurice, Ameenah Gurib-Fakim ugiye kwegura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza