00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Abiy Ahmed yifatiye ku gahanga ibihugu bikomeye ashinja gushaka kugena uko Ethiopia ibaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Gicurasi 2021 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yanenze bikomeye ibihugu by’amahanga ngo biri mu mugambi wo kurwanya Ethiopia bikitwaza ko bikomeye bishaka kugena uko abaturage b’iki gihugu babaho.

Ibi Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yabigarutseho ubwo yari mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro icyanya cyahariwe inganda cyubatswe mu gace ka Afar.

Mu ijambo yagejeje ko bari bitabiriye uyu muhango yavuze ko hari ibihugu by’amahanga biri muri gahunda yo kurwanya Ethiopia.

Uku kwikoma ibihugu by’amahanga kwaturutse ahanini ku kuba Ethiopia yari ikomeje kunengwa ku cyemezo yafashe cyo gusubika amatora ndetse n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rivugwa mu Ntara ya Tigray.

Ati "Amatora azafatwaho umwanzuro na Ethiopia n’Abanya-Ethiopia gusa, ntibizakorwa hagamijwe inyungu z’ibihugu by’amahanga. Ibihugu bifite ubukungu bukomeye ndetse n’ibindi bigo biri muri gahunda yo kurwanya Ethiopia, ifite intego yo kugena uko Abanya-Ethiopia bagomba kubaho."

Ku wa 15 Gicurasi 2021 nibwo Komisiyo y’Amatora muri Ethiopia yatangaje ko yasubitse amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu yagombaga kuba ku wa 5 Kamena 2021.

Icyo gihe iyi komisiyo yavuze ko byatewe n’ikibazo cy’ibikoresho n’abakozi bake gusa ntiyatanga igihe yimuriweho.

Uyu mwanzuro wanenzwe n’ibihugu by’amahanga birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, biza byiyongera ku gitutu Ethiopia yari imazemo iminsi ahanini bitewe n’imirwano yo muri Tigray, aho imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko iberamo ihonyora ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Minisitiri Abiy Ahmed yifatiye ku gahanga ibihugu bikomeye ashinja gushaka kugena uko Ethiopia ibaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .