00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya wa Johannesburg yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Nzeri 2021 saa 07:34
Yasuwe :
0 0

Jolidee Matong wari uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Umujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Matong yakoze impanuka ubwo yagonganaga n’indi modoka agerageza guhunga ngo atagonga umunyamaguru wari uri kwambuka.

Uretse Jolidee Matong, uyu munyamaguru n’umushoferi wari utwaye iyi modoka yindi nabo barapfuye, mu gihe abarinzi b’uyu mugabo bo bari mu bitaro.

Jolidee Matong wari usanzwe ari umuyoboke wa ANC yitabye Imana nta gihe kinini gishize ahawe inshingano zo kuyobora Johannesburg kuko yazitangiye ku wa 10 Kanama 2021.

Mu gihe cy’amezi atatu arengaho gato Johannesburg imaze gupfusha abayobozi babiri kuko na Moloantoa Geoffrey Makhubo, Matong yasimbuye yitabye Imana muri Nyakanga 2021 azize COVID-19.

Meya wa Johannesburg, Jolidee Matong yitabye Imana nyuma y’ukwezi ahawe izi nshingano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .