00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meya Mutabazi yasobanuye impamvu Leta yahisemo kubakira imiryango 84 ituranye n’ikibuga cy’indege aho kuyiha ingurane

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye neza impamvu abaturage bo mu Murenge wa Rilima bagizwe n’imiryango 84 Leta ishaka kububakira inzu aho kubabarira bakabishyurwa amafaranga nk’uko byakozwe ku bari batuye ahari kubakwa ikibuga Mpuzamahanga cy’indege.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 2021, ubwo hatangizwaga icyumweru cyo kwakira ibibazo by’abaturage bishingiye ku butaka muri tumwe mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba, iki kibazo cyagarutsweho.

Umuturage witwa Mukarwego Angelique uri mu miryango 84 ituye mu Kagari ka Karera yabwiwe ko agiye kubakirwa inzu na Leta, maze abaza impamvu Leta yafashe uwo mwanzuro nyamara abari abaturanyi babo bo barahawe amafaranga ubwo bimurwaga kugira ngo hubakwe Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yasobanuye ko ahubatswe Ikibuga cy’Indege ari ubutaka Leta yari ikeneye kugira ngo ibwubakeho ari nayo mpamvu abari bahatuye baguriwe bagahabwa amafaranga kugira ngo bajye gutura ahandi bashaka.

Ati “ Ku baturage bo mu Kagari ka Karera ntabwo Leta ikeneye buriya butaka, ntabwo Ikibuga cy’Indege kigiye kugira icyo kihakorera, nta n’umushoramari ugiyeyo, ahubwo bafite ikibazo cy’uko basigaye hagati y’aho batuye n’ibindi bikorwaremezo.”
Meya Mutabazi yavuze ko kuva aho aba baturage batuye ugera ku Murenge wa Rilima cyangwa ugiye ku kigo nderabuzima, ku isoko, ku mashuri n’ahandi ngo bigoranye cyane.

Ati “ Umwana wabo kugira ngo yige cyangwa ngo hagere amazi biragoranye cyane, hasigayeyo imiryango 84 murumva rero ntabwo Leta yabubakira ishuri ry’abana batageze no ku ijana ngo uhashyire amashuri abanza n’ayisumbuye, kujyanayo umuyoboro w’amazi uwushyiriye imiryango 84 birahenze kuruta kwimura iyo miryango.”

Mutabazi yavuze ko urwo rusobe rw’ibibazo bijyanye no kubegereza ibikorwa remezo bitandukanye badafite ariho havuye igitekerezo cyo kuvuga ngo “ Abaturage basigaye ahantu batazabona ibikorwa remezo mureke tubashakire uko tubimura nk’uko twimuye abari batuye ku birwa bya Mazane na Sharita aho twabakuye mu mazi ahatarageraga ibikorwa remezo.”

Yakomeje asobanurira aba baturage ko ubusanzwe Leta igurira abaturage ubutaka kuko buba bugiye gukoreshwa ikindi kintu none ubu ngo ubwo butaka bazimurwaho bazabugumana bajye babukoreraho ibikorwa bashaka kandi Leta yanabubakiye izindi nzu zo kubamo.

Yavuze ko abatazishimira kwimuka ngo bafite ubrenganzira bwo kuhaguma ariko abazahaguma icyo batazemererwa ni ukuvugurura inzu zabo, ntibazabona amashuri, amazi meza n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye Leta iteganyiriza abaturage.

Mukarwego yongeye afata ijambo asobanura ko iyo barebye ku gishushanyo mbonera basanga ubutaka bwabo bwanditseho ko hazashyirwa ubusitani bw’Ikibuga cy’Indege, abaza uburyo Leta izabubakira hanyuma aho bari batuye hagaterwa ubusitani.

Meya Mutabazi yamaze impungenge uyu muturage amubwira ko ubwo butaka bazakomeza kubuhingaho nyuma ikibuga cy’indege cyabona ko gikwiriye kubagurira kikahatera ubusitani bizakorwa mu nzira nziza bakagurirwa nk’uko abo bari baturanye baguriwe hakubakwa ikibuga cy’indege.

Mukarwego wari uhagarariye imiryango 84 iri kubakirwa na leta ariko yo igatangaza ko ishaka ko bayigurira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .