00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meghan Markle yasabye imbabazi ku bwo kubeshya urukiko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 11 Ugushyingo 2021 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Meghan Markle yasabye imbabazi ku bwo kubeshya ku bijyanye n’amakuru yatanzwe mu gitabo kivuga ku buzima bwe n’umugabo we, Prince Harry.

Icyo gitabo cyitwa Finding Freedom, mu nyandiko isaba imbabazi Meghan yashyize hanze yavuze ko ushinzwe ibikorwa bye by’itangazamakuru yabwiwe ko agomba kumenyesha abanditsi bacyo ibyo bagomba gushyiramo.

Ni mu gihe mbere Meghan yari yaravuze ko we n’umugabo we Prince Harry batigeze bagira uruhare mu iyandikwa ryacyo. Yabwiye urukiko ko kurenza ingohe ibyo babwiye ushinzwe itangazamakuru ryabo, ari nk’impanuka yabayeho.

Abavugizi ba Meghan n’umugabo we bo bavuze ko iki gitabo cyaganirwagaho umunsi ku wundi ndetse ko n’abanditsi bacyo bavuganye na Meghan inshuro nyinshi kuri email.

Abo bashinzwe itangazamakuru rya Meghan bavuze ko baganiriye n’umwanditsi kugeza n’aho Meghan abaha amakuru ajyanye n’umubano we n’abo bavukana.

Prince Harry n'umugore we Meghan ubwa mbere bari bavuze ko nta makuru batanze ku iyandikwa ry'igitabo kivuga ku buzima bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .