Mauritanie: Perezida Abdel Aziz yakuyeho Sena, anahindura ibendera ry’igihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 17 Kanama 2017 saa 04:36
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Abdel Aziz, yakoze impinduka zirimo gukuraho Sena no guhindura ibendera ry’igihugu nyuma y’uko akanama gashinzwe itegeko Nshinga kemeje ibyavuye muri referendum yo kuwa 5 Kanama 2017 yemeje izi mpinduka.

Ibendera rya Mauritania ryari rigizwe n’ibara ry’icyatsi kibisi harimo inyenyeri n’ukwezi biri mu ibara ry’umuhondo. Hiyongereyeho utubara tubiri tw’umutuku hejuru no hasi dusobanura amaraso y’abitangiye igihugu bakagikura mu maboko y’abakoloni b’Abafaransa.

Uretse ibendera, Perezida Abdel Aziz ku wa 15 Kanama yanemeje ko hongerwa amagambo mu ndirimbo y’igihugu.

Gukuraho Sena bivuze ko ubushobozi bwose yari ifite buhabwa abagize akanama k’abahagarariye uturere batorwa, inama nkuru y’Abayisilamu ndetse n’Umuvunyi Mukuru.

Nk’uko Jeune Afrique yabyanditse, abatavuga rumwe na Perezida Abdel Aziz ntibari bashyigikiye ko Sena ikurwaho kuko babibona nk’inzira imuganisha ku kuyobora manda ya gatatu mu 2019.

Muri Werurwe nabwo abasenateri banze ko umutwe wabo ukurwaho nubwo abenshi muri bo baturukaga mu ishyaka riri ku butegetsi, ni ibintu byatumye habaho referendum yasize 85% bemeje ko itegeko nshinga rivugururwa.

Perezida Aziz yagiye ku butegetsi mu 2008 akoze kudeta, aza gutorwa mu 2009 muri manda ya mbere atorerwa iya kabiri mu 2014.

Ibendera rishya rya Mauritanie
Ibendera risanzwe rya Mauritanie (Ibumo) n'irishya ririrmo amabara atukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza