00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc yemeje bidasubirwaho ihingwa ry’urumogi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Kamena 2021 saa 10:20
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc yatoye umushinga w’itegeko ryemerera ihingwa ry’urumogi muri icyo gihugu ku mpamvu z’ubuvuzi no gukoreshwa mu nganda.

BBC yatangaje ko uwo mushinga ugamije kubyaza amahirwe ahari hirya no hino ku isi mu isoko ry’urumogi rwifashishwa mu buvuzi no mu nganda kandi bigatanga akazi kuri benshi.

Maroc yari isanzwe ari igihugu gikoreshwamo urumogi rwinshi cyane ku isi ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuruhinga nta byangombwa cyangwa kurukoresha mu bindi bitemewe bizakomeza guhanwa n’amategeko.

Iri tegeko ryitezweho gufasha abahinzi bo mu Majyaruguru y’icyo gihugu gukirigita ifaranga, cyane ko bari bamaze igihe kinini baruhinga ariko ntirubateze imbere kuko abarubagurishiriza mu bu buryo bwa magendu babaha amafaranga y’intica ntikize.

Amakuru avuga ko muri miliyari 15$ zigurwa urumogi rwavuye muri icyo gihugu ku mwaka, miliyari 14.5$ zose ziribwa n’abarubagurishiriza gusa. Ubwo miliyoni 500$ ni zo zonyine abo bahinzi basaranganywa.

Amategeko yo muri Maroc avuga ko itemera urumogi, ariko mu Majyaruguru yayo rurahahingwa ndetse ishyirwa ku mwanya wa kabiri nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu biturukamo urumogi rwinshi ku Isi.

Icyakora mu mwaka wa 2003, ubuso ruhingwaho muri icyo gihugu bwaragabanyijwe buva kuri hegitari 134 000 bugera kuri hegitari 47 000.

Maroc yiyongeye ku bindi bihugu bya Afurika byamaze kwemeza ihingwa ry’urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi no gukoreshwa mu nganda nka Afurika y’Epfo, Lesotho ,u Rwanda, Zambia, Zimbabwe n’ibindi.

Maroc yemeje ko urumogi rutangira kujya ruhingwa ku mpamvu z'ubuvuzi no gukoreshwa mu nganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .