Muri ibi bikorwa byo gukingira byatangajwe ko abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ubuzima bari mu bazahabwa urukingo mbere. Kugeza ubu Maroc ifite dose miliyoni ebyiri z’urukingo rwakozwe na Kaminuza ya Oxford ifatanyije na AstraZeneca.
Uretse izi doze z’urukingo Maroc yamaze kubona biteganyijwe ko kuri uyu wa 27 Mutarama yakira izindi doze ibihumbi 500 z’urukingo rwakozwe na Sinopharm yo mu Bushinwa.
Maroc ni kimwe mu bihugu bya Afurika byazahajwe cyane n’icyorezo cya COVID-19 aho kuri ubu kimaze guhitana abarenga 8 000 mu gihe abarenga ibihumbi 460 bacyanduye.
Kugeza ubu muri Afurika umubare w’ibihugu byatangiye ibikorwa byo gukingira COVID-19 uracyari muto. Mu bihugu byatangiye gukingira abaturage babyo harimo ibirwa bya Seychelles, ibirwa bya Maurice, Misiri na Guinea.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!