Maréchal Déby Itno yatorewe kuyobora Tchad muri manda ya Gatandatu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 20 Mata 2021 saa 08:44
Yasuwe :
0 0

Bidatunguranye, Idriss Déby Itno yongeye gutorerwa kuyobora Tchad mu cyiciro cya mbere cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu. Amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Amatora agaragaza ko uyu mugabo yagize 79,32%, aho yaje imbere ya Albert Pahimi Padacké wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Ku wa 19 Mata, nibwo Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu yashyize ku mugaragaro ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika mu cyiciro cyayo cya mbere. Ni amatora yabaye ku wa 11 Mata.

Maréchal Idriss Déby uyoboye iki gihugu niwe uri imbere n’amajwi 79,32%, bisobanuye ko yatorewe kuyobora Tchad muri manda ya Gatandatu atiriwe anagera mu cyiciro cya kabiri cy’amatora.

Uyu mugabo ari ku butegetsi kuva mu 1990. Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe we, Albert Pahimi Padacké, yagize amajwi 10,32%.

Abandi bari bahanganye barimo Lydie Beassemda wagize 3,16%; Félix Nialbé Romadoungar yagize 1,90%;Brice Mbaimon yagize 1,4%; Baltazar Alladoum agira 1,3%; Saleh Kebzabo agira amajwi 1,03% ndetse we yari yaranamaze gukuramo kandidatire ye. Uwitwa Théophile Yombombé yagize 0,43% anganya na Ngarjely Yorongar nawe wari waramaze gukuramo kandidatire ye.

Idriss Déby Itno yatorewe kuyobora Tchad muri manda ya Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .