00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali yahagaritswe mu muryango wa CEDEAO

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 31 Gicurasi 2021 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Mali yahagaritswe mu muryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe mu cyumweru gishize.

Inama yahuje abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango kuri iki cyumweru ikabera i Accra muri Ghana, yasabye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile, ibyari byemejwe gukurikizwa muri Guverinoma y’inzibacyuho bigakurikizwa kugira ngo igihugu gisubire mu nzira ya demokarasi.

Mu cyumweru gishize nibwo Colonel Assimi Goïta wari Visi Perezida yakuyeho Perezida w’inzibacyuho na Minisitiri w’Intebe abashinja guhindura Guverinoma atamenyeshejwe. Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri Colonel Assimi Goïta yari akoze mu gihe kitageze ku mwaka.

Abakuru b’ibihugu bigize CEDEAO bamaganye iryo hirikwa ry’ubutegetsi, basaba ko Mali ihagarikwa muri gahunda zose z’uwo muryango zirimo kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu, inama z’abaminisitiri n’inama z’Inteko Ishinga amategeko z’uwo muryango.

RFI yatangaje ko Colonel Assimi Goïta yari yagiye muri Ghana ariko atemerewe kwitabira iyo nama. Mu bihano Mali yafatiwe nta by’ubukungu birimo.

Hasabwe ko hashyirwaho Minisitiri w’Intebe mushya kandi wemeranyijweho n’impande zombi, agashyiraho Guverinoma izategura amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Gashyantare 2022.

Hari amakuru avuga ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize CEDEAO, hanaganiriwe ku bindi bihano bishobora gutangwa birimo ko Perezida w’inzibacyuho, Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe batazemererwa kwiyamamaza mu matora azavana igihugu mu nzibacyuho.

Colonel Assimi Goïta yahiritse ubutegetsi ahita yiyita Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .