00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goïta bwafatiwe ibihano

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Ugushyingo 2021 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Umuryango uhuza Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (ECOWAS), wafatiye ibihano ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali buyobowe na Colonel Assimi Goïta kubera ko bwananiwe gutegura amatora.

Amakuru dukesha BBC avuga ko ubu butegetsi bwiganjemo abasirikare bwafatiwe ibihano kuko bwananiwe kugaragaza ingengabihe yerekana uko buzategura amatora azatuma ubutegetsi busubira mu maboko y’abasivile bitarenze Gashyantare 2021.

Mu bihano bafatiwe harimo kubabuza gukorera ingendo hanze ya Mali ndetse no gufatira imitungo yabo.

ECOWAS yatangaje ko abari ku butegetsi muri Mali bayibwiye ko ntabushobozi bafite bwo gutegura amatora ku buryo bakubahiriza itariki ntarengwa bari bahawe.

Uyu muryango kandi watangaje ko mu gihe bizageza mu kwezi gutaha ubu butegetsi butaragaragaza ubushake bwo gutegura amatora ibihano biziyongera.

Ubutegetsi bw’inzibacyuho muri Mali bwari bwijeje ECOWAS ko bugiye gutegura amatora azasubiza ubutegetsi mu maboko y’abasivile kandi bigakorwa mu gihe kitarenze amezi 18 uhereye ubwo Colonel Assimi Goïta yahirikaga ubutegetsi bwa mbere muri Kanama 2020.

ECOWAS yafatiye ibihano ubutegetsi bwa Colonel Assimi Goïta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .