00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Igisirikare cyataye muri yombi Perezida na Minisitiri w’Intebe, Loni yasabye ko bahita barekurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Bah N’Daw na Minisitiri w’Intebe Moctar Ouane batawe muri yombi n’igisirikare, nyuma y’amasaha make hakozwe impinduka muri Guverinoma y’inzinbacyuho.

RFI yatangaje ko izo mpinduka muri Guverinoma zarakaje abasirikare kuri uyu wa Mbere, bagafata umwanzuro wo kujya guta muri yombi Perezida na Minisitiri w’Intebe.

Icyarakaje abasirikare ni ivanwaho ry’uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Col Sadio Camara na Col Modibo Kone wahoze ari Minisitiri w’Umutekano.

Abo basirikare ni ibyegera by’agatsiko ka gisirikare kari kahiritse ubutegetsi umwaka ushize.

Ni ihirikwa ry’ubutegetsi rya kabiri rikozwe n’igisirikare muri Mali mu gihe kitageze no ku mwaka kuko muri Kanama umwaka ushize aribwo Ibrahim Boubacar Keita wari waratowe n’abaturage yahiritswe n’igisirikare.

Biravugwa ko N’Daw na Moctar bajyanywe mu kigo cya gisirikare cya Kati giherereye mu birometero bike uvuye mu murwa mukuru Bamako.

Moctar yavuganye na AFP kuri telefone ayibwira ko bamujyanye, bakiri kuvugana umurongo uhita ucika.

Ubutumwa bw’Umuryango mpuzamahanga, Loni bikorera muri Mali (MINUSMA) bwamaganye ifatwa ry’abo bayobozi ndetse basaba ko bahita barekurwa ako kanya.

Mali ni kimwe mu bihugu bimaze igihe mu bibazo by’umutekano muke n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato. Uretse kuba iri hirikwa ribaye irya kabiri mu gihe kitageze ku mwaka, mu mwaka wa 2012 nabwo muri Mali habaye Coup d’etat ubwo Amadou Toumani Touré yakurwaga ku butegetsi n’igisirikare.

Perezida Bah N’Daw yatawe muri yombi nyuma y'amezi umunani agiye ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .