00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Uwahoze ari Depite yirasiye mu Nteko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukwakira 2021 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Clement Chiwaya wabaye Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ya Malawi, yirasiye aho iyi Nteko ikorera, nyuma yo kubwirwa ko ntacyo Leta izamufasha kwishyura ibyangirikiye mu mpanuka yakoze.

Clement Chiwaya yabaye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Malawi kuva mu 2004 aza no kuba Perezida wayo wungirije kugeza mu 2019 ubwo manda ye yarangiraga.

Bivugwa ko ubwo manda ye yari ku musozo, uyu mugabo w’imyaka 50 yaguze imodoka, ari nayo yaje gukoreramo impanuka ku buryo yagenderaga mu kagare.

Clement Chiwaya yashakaga ko Inteko Ishinga Amategeko ya Malawi imwishyura ibyangijwe n’impanuka mu gihe yo ivuga ko impanuka yabaye hashize amezi atandatu arangije manda ye.

Muri iki gihe akora impanuka ngo ubwishingizi yishyurirwaga n’Inteko Ishinga Amategeko bwari bwararangiye.

Ku wa 30 Nzeri 2021 ngo nibwo yagiye aho Inteko ikorera ngo baganire kuri iki kibazo ari naho yaje kwirasira.

Mu itangazo Inteko ya Malawi yashyize hanze yavuze ko “Chiwaya yirashe bituruste ku burakari bwo kutumva neza imiterere y’ikibazo.”

Amakuru dukesha Al Jazeera ni uko Chiwaya yirashe akoresheje imbundo nto yinjiranye mu Nteko Ishinga Amategeko rwihishwa, ngo kubera uburwayi n’imvune ntiyigeze anyuzwa mu byuma bisaka ari nabyo byabaye intandaro yo kudatahurwa kuri uyu mugambi.

Umurambo wa Clement Chiwaya ubwo wasohorwaga mu Nteko Ishinga Amategeko
Clement Chiwaya yari asigaye agendera mu kagare kubera impanuka yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .