00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryasabye ko Perezida akurwaho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 18 Kamena 2021 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Ishyaka rya Democratic Progressive Party (DPP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Lazarus Chakwera watorewe kuyobora Malawi muri Kamena 2020, ryasabye ko akurwaho kuko amatora yateguwe anakorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

BBC yatangaje ko Ishyaka DPP ryamaze kugeza ikirego mu rukiko risaba ko Perezida Chakwera avaho, kuko abari bagize Komisiyo y’Amatora yemeje intsinzi ye bashyizweho binyuranyije n’uko amategeko y’icyo gihugu abiteganya.

Ubusanzwe amategeko ya Malawi ateganya ko Komisiyo y’Amatora igomba gushyirwaho bigizwemo uruhare n’amashyaka ya politiki aba ahagarariwe mu Nteko Ishinga Amategeko. Muri iyo komisiyo, buri shyaka rigomba kuba rifite abarihagarariye batarenze batatu.

Mu mwaka ushize ubwo hashyirwagaho iyo Komisiyo, Perezida Peter Mutharika wabanje gutorwa byasubirwamo agatsindwa, yakoze ibinyuranye, aho yafashe bane mu ishyaka DPP yabarizwagamo na babiri bo mu ishyaka Malawi Congress Party (MCP) rya Perezida Chakwera wamutsinze.

Byaje kugaragara ko abari bagize Komisiyo y’Amatora batashyizweho binyuze mu mucyo, maze Urukiko Rukuru rubambura ububasha ariko ntirwasobanura niba amatora yari yararangiye nayo ateshejwe agaciro.

Ishyaka DPP rishaka ko ayo matora ateshwa agaciro, Perezida Chakwera wayatorewemo agakurwaho, abadepite n’abandi bo nzego z’ubuyobozi bose bemejwe n’iyo Komisiyo bagahagarikwa.

Perezida Lazarus Chakwera yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku wa 23 Kamena 2020, ubwo yasubirwagamo hamaze guteshwa agaciro ayo mu 2019 yari yatsinzwe na Peter Mutharika wayoboye Malawi kuva mu 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .