Abaminisitiri bitabye Imana ni ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu, Lingson Berekanyama n’ushinzwe ubwikorezi, Sidik Mia bose bapfuye mu gitondo cyo ku wa Kabiri nyuma y’igihe gito byemejwe n’abaganga ko banduye Covid-19.
Mu itangazo Ibiro bya Perezida byashyize hanze, byavuze ko kubera kubura abayobozi babiri bo ku rwego nk’uru mu munsi umwe byatumye hashyirwaho iminsi itatu y’icyunamo.
Icyorezo cya Covid-19 kiragenda kirushaho gufata indi ntera muri Malawi, aho kimaze kwica abagera kuri 235 mu gihe hari n’umubare munini w’abakomeje kucyandura, aho kuri ubu barenga 2700 barimo 452 banduye ku wa 11 Mutarama gusa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!