Malawi: Abagore bavuze ko bazigaragambya bambaye ubusa mugenzi wabo nakomeza guharabikwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Nyakanga 2019 saa 05:40
Yasuwe :
0 0

Abigaragambya muri Malawi batangaje ko bazigaragambya bambaye ubusa abaturage nibatarekeraho kunenga umugore uyobora Komisiyo y’Amatora.

Hashize iminsi abantu batandukanye muri Malawi binubira imigendekere y’amatora aherutse, yatumye Perezida Peter Mutharika yongera gutorerwa indi manda.

Batangiye gusaba ko Jane Ansah uyobora Komisiyo y’amatora yegura ngo kuko yabigizemo uruhare.

Itsinda ry’abigaragambya rigizwe n’abiyise Ihuriro ry’abagore babajwe n’ibiri gukorerwa Ansah, ryavuze ko Jane Ansah ari guhagabikwa kuko ari umugore.

Iri tsinda ryegamiye kuri Leta, abarigize bigaragambirije mu mujyi wa Blantyre uhereye mu Majyepfo y’igihugu, bambaye imyenda yanditserho ngo “Turi kumwe na Dr Jane Ansah”.

Basabye abanenga Ansah kurekera aho bitaba ibyo bakazigaragambya bambaye ubusa, nkuko BBC yabitangaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza