Madagascar: Abantu 16 bapfiriye muri Stade mu birori by’umunsi w’ubwigenge

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 27 Kamena 2019 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Abantu 16 bapfuye abandi barakomereka ubwo bageragezaga gusohoka muri Stade mu birori byo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’iki gihugu.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2019 mu murwa mukuru Antananarivo. Ni isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium.

Abantu bamwe bitabiriye uyu muhango bashatse gusohoka muri stade mu gihe akarasisi kari karangiye, polisi ifunga imiryango bituma haba umuvundo wapfiriyemo abagera kuri 16.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubwo akarasisi karangiraga abantu batangiye kwisohokera kuko imiryango yari ifunze, ariko mu gihe basohokaga polisi yihutira kuyifunga byatumye hahita habaho umuvundo waje no gutuma bamwe bahasiga ubuzima abandi bagakomereka.

Jean Claude Etienne Rakotoarimanana wabonye ibyo biba yagize ati “Igihe abateguye ibi birori bafunguraga imiryango, twahise dusohoka maze ako kanya polisi ihita itujya imbere bamwe barahutazwa abandi baranabakubita.”

Perezida w’igihugu cya Madagascar, Andry Rajoelina, yasuye abakomerekeye muri uwo muvundo, anabemerera ko leta izishyura amafaranga yose bazakoresha bagura imiti.

Madagascar yizihizaga isabukuru ya 59 y'ubwigenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza