00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Macron yakojeje agati mu ntozi, Algeria ihamagaza Ambasaderi wayo mu Bufaransa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ukwakira 2021 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Perezidansi ya Algeria yatangaje ko iki gihugu cyahamagaje usanzwe agihagarariye mu Bufaransa, mu rwego rwo kugira ngo agire ibyo aganira na Guverinoma.

Ni icyemezo Algeria yafashe ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021. Perezidansi yavuze ko icyatumye ahamagarwa kizasobanurwa mu buryo bwimbitse nyuma.

Nubwo hatigeze hatangazwa mu buryo bwimbitse impamvu Ambasaderi Mohamed Antar-Daoud ahamagazwa, amakuru dukesha France 24 avuga ko bishobora kuba byatewe n’amagambo Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aherutse kuvuga kuri Algeria n’ubuyobozi bwayo.

Mu minsi ishize Emmanuel Macron mu kiganiro yagiranye na Le Monde, yumvikanye anenga cyane ubuyobozi bwa Algeria ndetse avuga ko iyobowe n’agatsiko k’abasirikare.

Yavuze ko Algeria ifite ‘amateka atubakiye ku kuri’ ahubwo yubakiye ku kwanga u Bufaransa’. Ykomeje agira ati “ese wavuga ko Algeria yari iriho mbere y’uko ikoronizwa n’u Bufaransa ?”

Perezida Macron yavuze ko Perezida wa Algeria, Abdelmajid Tebboune yisanze mu mikorere igoranye ndetse yemeza ko iki gihugu gifite imiyoborere inaniwe. Ati “ushobora kubibona ku imiyoborere ya Algeria inaniwe, yaciwe intege na Hirak.”

Hirak Perezida Macron yavugaga ni imyigaragambyo yadutse muri Gashyantare 2019, nyuma y’iminsi itandatu Abdelaziz Bouteflika wayoboraga Algeria atangaje ko aziyamamariza manda ya gatanu.

Ibyavuze na Macron byakiriwe nabi n’Abanya-Algeria bemeza ko bigamije kubatezamo umwiryane.

Si ubwa mbere Algeria ihamagaze Ambasaderi wayo mu Bufaransa kuko no muri Gicurasi 2020 yabikoze nyuma ya filimi mbarankuru ivuga kuri Hirak yatambutse mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu.

Algeria n’u Bufaransa byaherukaga gushyamirana ubwo iki gihugu cyatangazaga ko kigiye kugabanya umubare wa Visa giha Abanya-Alageria, Abanya-Tunisa n’Abanya-Maroc.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Algeria yahise ivuga ko icyemezo u Bufaransa bwafashe kidakwiye kuko cyari kubanza kuganirwaho n’impande zombi.

Amagambo Perezida Emmanuel Macron aherutse kuvuga kuri Algeria birakekwa ko ariyo yabaye intandaro yo kuba yahamagaje Ambasaderi wayo mu Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .