Macron mu bazitabira umuhango wo gushyingura Déby wa Tchad

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Mata 2021 saa 02:47
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bufaransa, Gabriel Attal, yatangaje ko Perezida Emmanuel Macron azitabira umuhango wo gushyingura Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, uherutse kwicwa.

Urupfu rwa Déby rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri mu itangazo ryanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu n’igisirikare kiyoboye inzibacyuho muri iyi minsi.

U Bufaransa ni igihugu cyari kibanye neza na Déby biturutse ku kuba ari umuntu wari wariyemeje guhashya imitwe y’iterabwoba mu gace ka Sahel igihugu cye giherereyemo aho n’u Bufaransa bufite ingabo.

Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru nibwo uyu mugabo wari uherutse gutorerwa manda ya Gatandatu azashyingurwa.

Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron, azitabira umuhango wo gushyingura Déby

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .