00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Lt Gen Pecos Kutesa wabaye umurinzi wa Perezida Museveni yapfuye

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 17 Kanama 2021 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Rtd Lt Gen Pecos Kutesa wabaye umurinzi wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni bakiri mu mashyamba yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, UPDF, Brig Flavia Byekwaso, yatangaje ko Rtd Lt Gen Kutesa yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri, tariki 17 Kanama 2021.

Mu itangazo yanyujije kuri Twitter yagize ati “UPDF ibabajwe no kumenyesha urupfu rwa Lt Gen Pecos Kutesa waguye mu Buhinde uyu munsi.”

Kutesa uri mu ba jenerali 14 ba UPDF baherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye umwe mu barinzi ba Museveni mu bihe yari mu mashyamba atarafata ubutegetsi bwa Uganda.

Rtd Lt Gen Kutesa kandi ari mu baherekezaga Museveni mu bihugu birimo Kenya bagiyeyo gushaka abo binjiza mu gisirikare ndetse no gukorayo ubukangurambaga bwo kubinjiza muri NRM.

Nyakwigendera Lt Gen Pecos Kutesa yigeze kugirana amakimbirane na Museveni amwigomekaho ariko nyuma aza gusubizwa mu buzima busanzwe.

Minisitiri w’Umutekano, Jim Muhwezi, yavuze ko “Umwe mu ntwari zifite amateka, Pecos Kutesa yapfuye nyuma yo gukorera akazi keza igihugu. Ruhukira mu mahoro mugenzi wanjye Kutesa.”

Gen Elly Tumwine wahoze ari Minisitiri w’Umutekano na we yagize ati “Nababajwe n’amakuru y’urupfu rw’impirimbanyi y’ubwigenge, intwari kuri benshi ndetse na mugenzi wanjye w’igihe kirekire, Lt Gen Pecos Kutesa. Imana ikomeze umuryango we kandi roho ye iruhukire mu mahoro.”

Rtd Lt Gen Kutesa witabye Imana afite imyaka 65, yigeze no kuba Umudepite uhagarariye Igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda.

Lt Gen Pecos Kutesa yitabye Imana aguye mu Buhinde aho yivurizaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .