00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

LONI yohereje abasirikare bayo muri Abyei nyuma y’igitero cyahitanye abantu 11

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 20 Gicurasi 2021 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye wamaze kohereza abasirikare bawo mu giturage cya Dunguop mu Gace ka Abyei gatandukanya Sudani y’Epfo na Sudan nyuma y’igitero cyagabwe ku baturage ba Abyei kigahitana abantu 11, abandi barindwi bagakomereka.

Aganira na The EastAfrican, Kon Manyiet, Umuyobozi w’agateganyo wa UNISFA (United Nations Interim Security Force for Abyei) yavuze ko igitero cyagabwe ku cyumweru abaturage bakaraswa, yongeraho ko basohoye itangazo rimenyesha ubuyobozi bwa Juba ko bohereje abasirikare muri kariya gace.

Mu kwezi kwa Mbere umwaka ushize nanone, mu giturage cya Dinka muri kariya gace abaturage bagabweho igitero gihitana abagera kuri 19, abana batandatu barashimutwa ariko nyuma y’ibiganiro bararekurwa.

Ubuyobozi bwa Sudani y’Epfo na Sudan, Loni na Afurika Yunze Ubumwe bateraniye hamwe mu rwego rwo kuvugutira umuti ikibazo cy’amakimbirane ari muri aka gace ka Abyei, aho ibihugu byombi byari byemeranyije gushyiraho abasirikare bahuriweho bo kurinda abaturage.

Abyei ni umujyi ufatwa nk’umupaka wa Sudan na Sudani y’Epfo nyuma y’aho Sudani y’Epfo yikuye kuri Sudan mu 2011. Muri Abyei harabarurwa abasirikare basaga 3550, abapolisi 640 ariko ibi ntibibuza ko abaturage batuye aka gace bahohoterwa.

Umuryango w’Abibumbye wamaze kohereza abasirikare bawo mu giturage cya Dunguop mu gace ka Abyei

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .