Kwamamaza

Loni yemeje umwanzuro wo kohereza izindi ngabo muri Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 13-08-2016 saa 07:41' na Ezechiel Mbananabo


Akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa Gatanu kemeje umwanzuro wo kohereza izindi ngabo 4000 zo gufasha izisanzwe muri Sudani y’Epfo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano.

Ni nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zasabye kwemeza ko ingabo ibihumbi 4000 zoherezwa muri Sudani y’Epfo kugarura amahoro.

Ibihugu 11 muri 15 bigize aka kanama byatoye uwo mwanzuro. Ariko ibihugu birimo u Bushinwa, u Burusiya, Misiri na Venezuela byifashe mu matora.

Aka kanama kanemeje umwanzuro wa USA wo gufatira Sudani y’Epfo ibihano bikomeye byo kutongera kugurishwa intwaro, mu gihe yakwanga ko izi ngabo zoherezwa yo.

Byitezwe ko ibihugu birimo Ethiopia,Kenya n’u Rwanda bizatanga ingabo zizoherezwa muri Sudani y’Epfo, kuri iyi nshuro.

Ako kanama kazaha agaciro umwanzuro wo gufatira ibihano iki gihugu bijyanye n’intwaro mu gihe Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon azaba yagaragaje ko habayeho gutambamira umwanzuro wo kohereza izindi ngabo.

Ki moon azageza raporo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano mu minsi 30 iri imbere, amatora yo kwemeza niba Sudani y’Epfo ifatirwa ibihano byo kutagurishwa intwaro ashobora kuba mu minsi itanu izakurikiraho mu gihe byaba bigaragaye ko guverinoma y’iki gihugu idashaka kubana n’abandi.

Izi ngabo zizaba zishinzwe umutekano w’i Juba no ku bibuga by’indege ndetse no kurwanya uwo ari we wese wagerageza kubaga ibitero bihungabanya umutekano.

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo abakuru b’ibihugu by’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, IGAD, bemeje ko muri kiriya gihugu hoherezwa ingabo.

Kuva mu mpera z’umwaka wa 2013, nibwo intambara yatangiye hagati y’ingabo za Perezida Salva Kiir n’abarwanyi ba Riek Machar wari Visi Perezida.

Machar yasubiye i Juba avuye mu buhungiro muri Mata uyu mwaka, nyuma y’aho we na Kiir bashyiriye umukono ku masezerano y’amahoro yo guhagarika intambara mu 2015, bakanemeranya kugabana ubutegetsi no gukora igisirikare kimwe.

Imirwano yongeye kwaduka mu ntangiriro z’ukwezi gushize i Juba mu Murwa Mukuru ubwo ingabo za Perezida Salva Kiir zakozanyagaho n’iza Machar. Yonyine yaguyemo abasaga 300 abandi benshi barahunga.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved