00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yemeje ko Centrafrique ikomeza gukomanyirizwa ku ntwaro

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 03:16
Yasuwe :
0 0

Akanama k’umutekano ka Loni ku wa Kane, katoye umwanzuro ko hagumishwaho ibihano kuri Centrafrique, ku buryo icyo gihugu kitemererwa kugira aho kigura intwaro kubera ibibazo by’umutekano gifite.

Mu bihugu 15 bigize akanama k’umutekano, 14 byatoye byemeza ko Centrafrique ikomeza gukomanyirizwa, mu gihe u Bushinwa bwo bwifashe.

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Loni, Nicolas de Riviere, yavuze ko uwo mwanzuro wari ukwiriye kubera ko muri Centrafrique ibintu bikomeje kumera nabi.

Icyakora, Ambasaderi w’u Burusiya Vasily Nebenzya we yavuze ko byari bikwiriye ko ibihano bigabanywa, nibura Centrafrique ikemererwa kugura intwaro zirimo iziremereye.

Yavuze ko mu gihe abahanganye na Leta binjiza mu gihugu intwaro mu buryo bwa magendu bakabikora uko bashatse, na Leta ikwiriye guhabwa uburyo bwo kwirwanaho.

Ambasaderi wungirije w’u Bushinwa muri Loni, Dai Bing yavuze ko gukomeza gufatira ibihano icyo gihugu bidindiza umuhate wacyo wo kugarura umutekano mu bice byose.

Centrafrique yafatiwe ibihano mu 2013 ubwo inyeshyamba za Seleka zahirikaga ku butegetsi Perezida François Bozize.

Loni yagumishirijeho Centrafrique ibihano ivuga ko hakiri umutekano muke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .