Kwamamaza

Loni yatangaje ko ubwicanyi bukorerwa mu Burundi bushobora kuvamo itsembabwoko

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 09:49' na Ntakirutimana Deus


Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ubwicanyi buri gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi mu Burundi bushobora kuganisha ku itsembabwoko.

Ibi bitangajwe nyuma y’icyegeranyo Loni iheruka gushyira ahagaragara mu cyumweru gishize igaragaza ko ibikorwa byo kubiba urwango ndetse n’ubwicanyi birimo gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi biri kwiyongera umunsi ku wundi bishobora kuvamo itsembabwoko.

Umuyobozi w’ishami rya Loni rishinzwe kurwanya iyicarubozo , Jens Modvig, yatangarije Radiyo ijwi rya Amerika ko babonye amakuru avuga ko mu Burundi hari ubwicanyi no gufata abantu mu buryo bwa kinyamaswa bishingiye ku mpamvu za politiki n’ubwoko.

Modvig yavuze ko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki Moon yatangaje ko afite impungenge kubera ko hari ibimenyetso bya mbere byerekana ko ubwicanyi buri kubera mu Burundi bushobora kuvamo itsembabwoko.

Ku ruhande rw’u Burundi, ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD butangaza ko abavuga ko muri icyo gihugu hashobora kuba itsembabwoko babeshya kuko ngo u Burundi ari igihugu kiyobowe neza, gishyigikira ihame ry’ubwisanzure na demokarasi.

Umunyamabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon(iburyo) na Perezida w'u Burundi, Pierre Nkurunziza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 24 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved