Kwamamaza

Loni yashinje u Burundi gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 17:31' na Cyprien Niyomwungeri


Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng yavuze ko ibyo ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi riherutse gutangaza ko mu Rwanda nta Jenoside yahabaye, ari ukuyipfobya mu buryo bweruye.

Kuwa 16 Kanama ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD binyuze ku wahoze ari Perezida waryo Pascal Nyabenda ryasohoye itangazo rivuga ko nta Jenoside yabaye mu Rwanda ahubwo ari ibinyoma byahimbwe n’umuryango mpuzamahanga n’amayeri yakoreshejwe mu guhirika Guverinoma yise iy’Abahutu mu Rwanda.

Ryavugaga ko ingabo zahoze ari iza RPF zabohoye igihugu zishyira amakabyankuru kubyo zakoze kugira ngo zubike urusyo kuri Leta yari iriho.

CNDD FDD yakomeje ivuga ko RPF yafashijwe na Roméo Dallaire wari uyoboye ingabo za Loni (Minuar) ikabasha guhirika ubutegetsi bwariho, bityo akaba ashaka no kubikora [Dallaire] mu Burundi.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru Dieng yavuze ko ibyo u Burundi bwavuze ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Yagize ati “Iri tangazo ririmo ukwirengagiza, rishobora kumvikana nko gupfobya Jenoside, kandi rifite ubukana bwo guhembera umwiryane ushingiye ku moko yaba mu Burundi no hanze yabwo.”

Ibi bikurikiye iperereza Komite ya Loni ishinzwe kurwanya iyicarubozo, iherutse gutangaza ko ibikorwa by’ubwicanyi n’irindi hohoterwa ribera mu Burundi ritizwa umurindi n’ibibazo by’amoko kandi Guverinoma ntacyo yakoze ngo ibice intege.

Dieng yanibukije Guverinoma y’u Burundi inshingano ifite zo kurinda abaturage bayo imvururu zishingiye kuri politiki n’amoko no kwirinda imvugo zumvikanamo kubiba urwango rushingiye ku moko.

Kuva aho mu Burundi umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi ushatse guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza bikananirana bamwe bagahunga igihugu, abandi bagafatwa bagafungwa, Leta y’u Burundi yakomeje kuvuga ko u Rwanda ari rwo rushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gukumira Jenoside, Adama Dieng

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 25 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved