Loni yagize impungenge ko muri Centrafrique hashobora kuba Jenoside

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 8 Kanama 2017 saa 04:39
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye wasabye ko muri Centrafrique hakongerwa ingabo n’abapolisi babungabunga amahoro, kuko muri iki gihugu ibikorwa by’ihohoterwa bikomeje kwiyongera ndetse hakaba hari n’ibimenyetso by’uko hashobora kuba jenoside.

Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Muryango w’Abibumbye, Stephen O’Brien, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko abagera ku bihumbi 500 bamze kuva mu byabo , ndetse muri uyu mwaka gusa abagera ku bihumbi 180 barahunze.

Yagize ati “Hari ibimenyetso bya jenoside. Tugomba kugira icyo dukora ubungubu ntitugabanye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye kandi tugasenga kugira ngo tutabaho twicuza.”

Asanga ari igihe cyo kongera umubare w’ingabo n’abapolisi babungabunga amahoro bagakomeza kurinda abasivili nk’uko biri mu nshingano zabo nk’uko AFP yabyanditse.

O’Brien yavuze ko yatewe ubwoba n’ibyo yabonye mu ruzinduko yagiriye mu Kiliziya Gatolika ya Bangassou iri mu Majyepfo ya Centrafrique; aho hantu hari hahungiye abayisilamu bagera ku 2000 mu mezi atatu ashize hari hakikijwe n’abarwanyi b’abakristu bashaka kubica.

Mu cyumweru cyashize Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’amahoro muri Loni, Jean-Pierre Lacroix, yatangaje ko ashaka gusaba Akanama gashinzwe amahoro k’uyu muryango ko hakongerwa ingabo zigarura amahoro muri Centrafrique.

Umuryango w’abibumbye kugeza ubu ufite ingabo n’abapolisi 12,500 [barimo Abanyarwanda]mu gihugu gituwe n’abaturage barenga miliyoni 4.5. Izi ngabo na Polisi bashinzwe kurinda abasivili no gufasha Guverinoma iyobowe na Faustin-Archange Touadera yatowe umwaka ushize.

Imvururu muri Centrafrique zatangiye mu 2013 ubwo inyeshyamba z’umutwe wa Seleka zahirikaga ubutegetsi bwa François Bozize.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza