Loni yagabanyije ingengo y’imari yagenerwaga ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu birimo RDC

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 6 Nyakanga 2018 saa 12:41
Yasuwe :
2 0

Umuryango w’Abibumbye, Loni, ku wa Kane wemeje ingengo igenewe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu 2018-2019, aho yagabanutse by’umwihariko ku bari mu butumwa mu bihugu bine birimo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibihugu 193 bigize Loni byemeranyije kuzatanga miliyari 6,689 z’amadolari mu gihe cy’umwaka, mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu 15, ahabarizwa abasirikare bagera ku bihumbi 100.

Nk’uko Jeune Afrique dukesha iyi nkuru yabyanditse, kwemeza iyi ngengo y’imari yagabanutseho miliyoni 122 z’amadolari, ugereranyije na miliyari 7,3 z’amadolari zari zatanzwe umwaka ushize, byatindijwe n’uko Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres, yari agitegura amavugurura ku birebana n’imicungire yayo.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, yavuze ko igihugu cye cyishimira kuba babashije kwemeza ingengo y’imari igaragaza gukoresha neza amafaranga, hazigamwa miliyoni z’amadolari, kandi banakora ibishoboka byose ngo inshingano zahawe abari mu butumwa bw’amahoro zigerweho.

Bamwe mu ba ambasaderi batifuje ko amazina yabo ajya ahagaragara ariko bavuze ko iyi ngengo y’imari izagira ingaruka zikomeye ku butumwa bw’amahoro mu bihugu bya Afurika, aho nko muri RDC yagabanutseho miliyoni 18, mu gihe muri Centrafrique bakuyeho miliyoni 14 z’amadolari.

Ubutumwa bw’amahoro ari nabwo bukomeye muri Loni bwagabanyirijwe ingengo y’imari harimo Monusco yo muri RDC ifite abantu 17 177 yagenewe miliyari 1153 z’amadolari, Minuss yo muri Sudani y’Epfo ibarizwamo abantu 14581 yahawe miliyari 1,154 z’amadolari, Minusma yo muri Mali ifite abantu 13535 izagenerwa miliyari 1099 z’amadolari na Minusca yo muri Centrafrique ifite abantu 12718 ikaba yaragenewe miliyoni 945 z’amadolari.

Kuva mu myaka itatu ishize Loni yagiye igerageza kugabanya amafaranga ikoresha, uyu mwaka ibihugu hafi ya byose byagaragaje ko byifuza ko agenerwa ubutumwa bw’amahoro yagabanywa, aho nka Amerika yashakaga igabanuka rya miliyoni 195 z’amadolari, u Burayi bushaka 177 mu gihe Afurika yo yashakaga ko agabanukaho miliyoni 192 z’amadolari.

Loni yagabanyije ingengo y’imari yagenerwaga ibikorwa byo kugarura amahoro mu bihugu birimo RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza