00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yabuze amafaranga yo gutabara abaturage ba Sudani y’Epfo

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukwakira 2021 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubutabazi (UNOCHA) ryatangaje ko nta mafaranga ahagije akenewe mu gufasha abaturage ba Sudani y’Epfo bibasiwe n’imyuzure, yagize ingaruka ku bantu barenga ibihumbi 630.

Iyi myuzure yangize ibihingwa byinshi mu bice bya Jonglei, ku buryo byatumye ibiciro byabyo byiyongera ku mpuzandengo ya 15%, mu gihe abaturage bagera kuri bibiri bya gatatu bashobora kugira ibibazo by’inzara itewe no kubura ibiribwa.

Mu gace ka Warrap kari mu Majyaruguru ya Sudani y’Epfo naho hamaze iminsi hari ibibazo by’intambara yatumye abaturage benshi bahunga, aho abagera ku bihumbi 80 bavuye mu byayo.

UNOCHA yavuze ko yakiriye 54% bya miliyari 1,7$ yari ikenewe mu kwita kuri abo baturage, bityo ko kuva mu kwezi gushize, ibibagenerwa byagabanutse cyane.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, naryo ryari riherutse guhagarika imfashanyo y’ibiribwa yagenerwa abaturage barenga ibihumbi 100, rivuga ko ryabuze inkunga ikwiriye yo gushakira abo baturage ibiribwa.

Banki y’Isi itangaza ko abaturage bane muri batanu batuye Sudani y’Epfo, aba mu bukene bukomeye, mu gihe 60% byabo bafite ibibazo by’inzara, iterwa n’uruhurirane rw’amakimbirane, imyuzure n’amapfa bikunze gukoma mu nkokora umusaruro w’ubuhinzi.

Loni yatangaje ko itagifite ubushobozi bwo kwita ku baturage bari mu bibazo biri mu Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .