Libya: Loni yafashe igitero cyagabwe ku bimukira Loni nk’icyaha cy’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Nyakanga 2019 saa 08:46
Yasuwe :
0 0

Igitero cyagabwe ku nkambi y’abimukira muri Libya kigahitana abasaga 44, Umuryango w’Abibumbye (Loni) watangaje ko gikwiriye gufatwa nk’icyaha cy’intambara uwakigizemo uruhare akabibazwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo ikigo gicumbikira abimukira baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bagiye gushaka ubuzima i Burayi, cyagabweho igitero bamwe barapfa abasaga 130 barakomereka.

Ubusanzwe icyo kigo giherereye mu gace ka Tajoura kari hafi y’umurwa mukuru Tripoli cyari gicumbikiye abimukira bagera kuri 600.

Leta yemewe na Loni muri Libya ikorera i Tripoli yashinje ingabo za Gen Khalifa Haftar watangije intambara mu Burasirazuba yo kwigarurira Libya, kuba inyuma y’icyo gitero.

Nyamara n’ingabo za Haftar nazo zashinje ingabo za Leta kuba inyuma y’icyo gitero.

Abapfuye bivugwa ko abenshi ari abo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara berekezaga ku mugabane w’u Burayi.

Umuyobozi wa Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu, Michelle Bachellet yatangaje ko uburyo icyo gitero cyagabwemo bigize icyaha cy’intambara.

Libya imaze igihe iri mu ntambara z’urudaca nyuma ya 2011 ubwo hicwaga Muamar Gaddafi wari umaze imyaka 40 ayiyobora.

Ibitero byagabwe mu Mujyi wa Tripoli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza