Imibiri icumi y’abantu bivugwa ko bishwe n’ingabo za Haftar yabonetse ihambye mu cyobo kimwe mu gace ka Turhuna gaherereye mu birometero 80 uvuye mu murwa mukuru Tripoli.
Minisiteri y’umutekano ya Leta yemewe n’amahanga yatangaje ko imibiri yabonywe igaragaza ko yahambwe ihambiriye kandi ipfutse mu maso.
Muri Kamena umwaka ushize nibwo ibyobo bya mbere bashyinguwemo abantu mu buryo bwa rusange byavumbuwe. Loni icyo gihe yatangaje ko ari ibintu bibabaje.
Kuva icyo gihe, imibiri 120 niyo imaze kuboneka mu byobo bitandukanye byagiye bivumburwa. Ibyo byobo byatangiye kuboneka mu duce twahoze twigaruriwe n’ingabo za Haftar, mbere yo gukubitwa inshuro zigasubira inyuma kure y’umurwa mukuru.
Imiryango y’uburenganzira bwa muntu yemeza ko nibura abantu 300 baburiwe irengero mu gace ka Turhuna ubwo kari kigaruriwe n’inyeshyamba za Haftar, bagakeka ko bagiye bicwa.
Mu Ukwakira umwaka ushize impande zitavuga rumwe muri Libya zemeye gushyira intwaro hasi mu biganiro byashyigikiwe na Loni. Hemejwe ko amatora ya Perezida n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko azaba uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!