00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Liberia yishyuye ibihumbi 71$ mu kugura umuti w’ibyatsi wa Covid-19 wakorewe muri Madagascar

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia, Dr. Wilhemina Jallah, yatangaje ko igihugu cye cyishyuye 71 000$ (asaga miliyoni 70 Frw) mu kugura umuti w’ibyatsi bivugwa ko uvura Covid-19 wakorewe muri Madagascar umwaka ushize.

Bivugwa ko uwo muti wazanywe mu bikarito bitatu ndetse ukakirwa na Perezida George Weah ku kibuga cy’indege.

Amakuru yari yabanje kuvuga ko uyu muti utishyuwe na Leta ya Liberia ahubwo yari impano yatanzwe na Madagascar ubundi Liberia ikishyura igiciro cy’urugendo, gusa nyuma y’igitutu cy’abantu babazaga uko uwo muti wabonetse, Leta yashyize yemeza ko yawuguze.

Umuti wakorewe muri Madagascar ntiwigeze uhabwa uburenganzira n’Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, OMS, ndetse na Madagascar ubwayo iri guhabwa inkingo zemewe na OMS, n’ubwo mu minsi ya mbere yari yatanze uyu muti ku baturage bayo.

Bikimara kumenyekana ko Leta ya Liberia yishyuye aka kayabo ku muti udafite ubuziranenge buzwi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye ibyo bikorwa, bavuga ko “bitari bikwiye ko igihugu gikennye nka Liberia gisesagura umutungo wacyo ku bintu bidafite akamaro.”

Ntibiramenyekana neza niba uyu muti warahawe abaturage ba Liberia.

Minisitiri w’Ubuzima muri Liberia, Dr. Wilhemina Jallah, yatangaje ko igihugu cye cyishyuye akayabo ka 71 000$ mu kugura umuti wakorewe muri Madagascar bivugwa ko uvura Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .