Liberia: Bazindukiye mu matora yo gusimbura Perezida wa mbere w’umugore muri Afurika

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 10 Ukwakira 2017 saa 12:19
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo muri Liberia , kuri uyu wa Kabiri babyukiye mu matora yo gusimbura Hellen Johnson Sirleaf wabaye Perezida wa mbere w’umugore ku mugabane wa Afurika.

Madamu Serleaf wanatsindiye igihembo cyitiriwe Nobel arangije manda ze ebyiri yemerewe n’Itegeko Nshinga. Abantu 20 nibo bahatanira kumusimbura kuri uwo wanya.

Mu bahatanira kumusimbura harimo Joseph Bokai wabaye Visi Perezida wa Sirleaf muri manda ebyiri zose.Harimo George Weah wahoze ari umukinnyi w’ikirangirire, Umunyamidelikazi Macdella Cooper ari na we mugore rukumbi urimo na Prince Johnson wahoze ari inyeshyamba ubu akaba ari umuvugabutumwa.

Uyu Johnson ni we wategetse ko Perezida Samuel Doe yicwa mu mwaka wa 1990 ndetse anifata amashusho ari kunywa inzoga ubwo Doe yacibwaga ugutwi.

Johnson kimwe na Charles Taylor ufungiye mu Bwongereza ni bamwe mu bagize uruhare mu ntambara zayogoje Liberia kuva muri 1989 kugeza 2003.

Jonhson asanga ahahise he hadashobora kumubuza gutorwa kuko ngo abaturage ba Liberia bagira imbabazi.

Ati “Uko baremye, abaturage ba Liberia barababarira.Murabona ko intambara yari iri hagati y’ubwoko bwanjye n’ubwa Doe ariko twese twariyunze.Nta mpamvu n’imwe batambabarira kuko nibo batangije ikibazo.”

Uyu mugabo yavuze ko nubwo George Weah ari mu bahabwa amahirwe ntacyo yamarira abaturage nkuko we yabikora.Yavuze ko Weah ibyo azi ari umupira gusa mu gihe igihugu gikeneye umugabo ukomeye, ushyira abantu ku murongo.

George Weah aherutse gutangaza ko ku isonga azateza imbere uburezi no gushakira urubyiruko imirimo.Yanavuze ko azaharanira ko ruswa icika muri icyo gihugu.

Madamu Sirleaf mu ijambo yavugiye kuri radiyo y’igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, yasabye abaturage gutora mu mahoro nkuko The Guardian yabitangaje.

Yagize ati “Bwa mbere mu bisekuru bitatu bishize, tuzahererekanya ubutegetsi mu mahoro no muri demokarasi.Tugomba kubaha ibizava mu matora nkuko bizatangazwa na Komisiyo y’amatora.”

Muri miliyoni 2.1 biyandikishije kuri lisiti y’itora, 20 % bari hagati y’imyaka 18 na 22. Mu bahatanira umwanya wa Perezida nihagira ugira 50 % azahita yegukana intsinzi ariko nibajya munsi hazashyirwaho icyiciro cya kabiri.

Abaturage bazindukiye mu matora ya perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza