00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zahaye RDC imodoka 30 z’intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ukwakira 2021 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, uri mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yahawe imodoka 30 z’intambara zizifashishwa mu kurwanya iterabwoba mu burasirazuba bw’igihugu.

Perezida Tshisekedi yageze Abu-Dhabi ku wa Gatandatu mu ruzinduko rw’akazi muri UAE aho byari biteganyijwe ko anasura Umujyi wa Dubai ndeste n’imurikagurisha mpuzamahanga riberaho.

Kuri uyu wa 10 Ukwakira, uyu mukuru w’igihugu yahue ndetse agirana ibiganiro n’Igikomangoma cya Abu Dhabi, Mohamed Ben Zayed Al-Nahyane akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ibiganiro byabo byibanze ku butwererane n’amahirwe y’ishoramari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ngeri zirimo ibikorwaremezo, ingufu, ubuzima, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umutekano.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Perezidansi ya RDC buvuga ko Mohamed Ben Zayed Al-Nahyane, yatangaje ko hagiye gukorwa ishoramari rya miliyari imwe y’amadolari ya Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bijyanye n’umutekano, UAE igiye gufasha RDC mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Burasirazuba aho zemeye gutanga impano y’imodoka 30 z’intambara (blindés) zizafasha muri iyi gahunda.

Abaminisitiri batandukanye bitabiriye ibi biganiro mu rwego rwo gushyiraho ubufatanye bwungura impande zombi.

Uruzinduko rwa Tshisekedi muri iki gice cy’isi rugamije kunoza umubano mu bya dipolomasi no kurehereza abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugana RDC.

Uruzinduko rwa Tshisekedi muri iki gice cy’isi rugamije kunoza umubano mu bya dipolomasi no kurehereza abashoramari bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kugana RDC
Perezida Tshisekedi yakiriwe i Abu Dhabi ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .