00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta ya Congo yitiranyije iruka ry’ikirunga no gutwika amakara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2021 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Congo yatangaje ko Ikirunga cya Nyamuragira cyarutse, hashize akanya gato yisubiraho ivuga ko mu igenzura ryakozwe, iki kirunga kitarutse ahubwo ari amakara yari ari gutwikwa abantu bakitiranya umwotsi wayo n’uw’iruka ry’ikirunga.

Iruka ry’iki kirunga ryari ryatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya ndetse na Minisiteri Ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.

Uyu mugabo yari yabwiye AFP ko iki kirunga cyarukiye mu gace kegereye Pariki ya Virunga kadatuwe n’abantu.

Hashize umwanya muto, Minisiteri Ishinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho yasibye ubutumwa yari yashyize kuri Twitter bwavugaga ko “habayeho iruka ry’ikirunga ryoroheje” ibusimbuza ubuvuga ko isuzuma ryakozwe hifashishijwe indege ya kajugujugu, ryagaragaje ko nta kirunga cyarutse ahubwo hari umwotsi wacumbaga w’ibiti byatwikwagamo amakara.

Mu butumwa iyo Minisiteri yashyize kuri Twitter saa Sita na 42 zo kuri uyu wa 29 Gicurasi, yanditse iti “Hagaragaye iruka ry’ikirunga mu Majyaruguru ya Nyamuragira. Ibikoma biratemba byerekeza mu gace kadatuwe ka Pariki ya Virunga.”

Ayo makuru yasamiwe hejuru n’ibitangazamakuru bikomeye birimo n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, kuko byasaga n’igikuba gicitse kubona mu cyumweru kimwe haruka ibirunga bibiri biri mu gace kamwe.

AFP yari yamaze gushyira ubutumwa kuri Twitter yayo igira iti “Amakuru agezweho: ikirunga cya kabiri kiri hafi y’Umujyi wa Goma kirarutse”.

Ku isaa Sita na 54 AFP yatangaje ko yahamirijwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, ayo makuru avuga ko iruka ryabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ati “Uyu munsi ikirunga cya Murara [Nyamuragira] cyegereye agace ka Virunga kadatuwe cyarutse.”

Ahagana saa Saba na 52, iyo Minisiteri yahise ivuguruza ayo makuru yari amaze gukwirakwira hirya no hino ku Isi, ivuga ko ari umwotsi w’abatwitsi b’amakara wari wagaragaye.

Ibinyujije kuri Twitter yanditse iti “Indege ivuye kuzenguruka hejuru y’icyo kirunga, igaragaje ko nta ruka ryigeze ribaho. Ni umwotsi w’ibikorwa byo gutwika amakara wagaragaye.”

Kugeza ubu ubwoba ni bwose nyuma y’iruka rya Nyiragongo ryakurikiwe n’imitingito bigatuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo bagahungira mu Rwanda no mu tundi duce twitaruye Umujyi wa Goma.

Abantu 15 ni bo bahitanywe n’iruka rya Nyiragongo.

Hashize umwanya, leta yivuguruje ivuga ko nta ruka ry'ikirunga ryabaye
Guverinoma ya RDC yikanze umwotsi itangaza ko hari ikirunga cyarutse
AFP yari yamaze gutangaza iruka rya Nyamuragira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .