Leta ya Congo yasubije yihanangiriza Perezida François Hollande

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 22 Nzeri 2016 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yasubije yihanangiriza Perezida w’u Bufaransa, François Hollande, nyuma yo gutangaza uruhande rwe ku mvururu mu mujyi wa Kinshasa, aho yashinje ubushotoranyi Leta y’icyo gihugu.

Lambert Mende, Umuvugizi wa Leta ya Congo yatangaje ko icyo gihugu kibabajwe cyane n’amagambo yavuzwe na Perezida Hollande, aho yabigereranyije no kubarasaho, anongeraho ati “Byabaye umuco guhora bakoresha imvugo y’ubushotoranyi, bikadutera kwibaza niba RDC ari agace gashya u Bufaransa bwigaruriye hakurya y’amazi.”

Jeune Afrique dukesha iyi nkuru ivuga ko Lambert Mende yakomeje agaragaza ko Perezida François Hollande yabogamye mu gutanga ubutumwa bw’ihumure, aho yavuze ku biro bimwe by’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi byakongotse akirengagiza ibindi by’andi mashyaka byatwitswe ndetse n’abahasize ubuzima.

Ubwo yari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida François Hollande, yavuze ko ibyabaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidakwiye kwihanganirwa, ashinja Leta kuba ari yo nyirabayaza w’imvururu.

Yaboneyeho kwamagana itwikwa ry’ibiro by’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yongeraho ati “Nta gihugu na kimwe cyakwemerwamo imyitwarire nk’iriya, n’ibyayikurikiye. Mbese ndabyamaganye.”

Kuwa Mbere no kuwa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo habaye imvururu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, nyuma yo kugerageza kuburizamo imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashakaga guteguza Perezida Kabila, bamwibutsa ko ashigaje amezi atatu n’umunsi umwe akarekura ubutegetsi.

Izo mvururu zahitanye benshi nubwo imibare itavugwaho rumwe, aho kuwa Gatatu polisi yatangaje ko hapfuye abantu 32, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bo bakavuga ko hapfuye 100 hagakomereka 1000.

Perezida Kabila ari mu Karere ka Kindu mu Burasirazuba bw'Igihugu muri Kamena uyu mwaka
Perezida w'u Bufaransa, François Hollande

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza