Leta y’u Burundi yabuze mu biganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 24 Ukwakira 2018 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Umuhuza mu bibazo bya Politiki y’i Burundi, Benjamin William Mkapa wahoze ari Perezida wa Tanzania, yatangaje ko yimuriye kuri uyu wa Kane ibiganiro hagati ya Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo.

Ibi biganiro byari biteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Ukwakira ariko abahagarariye Leta y’u Burundi nta bari i Arusha muri Tanzania.

Mkapa yatangarije The East African ko ibiganiro byimuriwe ku wa 25 Ukwakira kugira ngo n’abahagarariye Guverinoma bitabire.

Yagize ati “Abo bireba bose bari hano barimo abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ariko ntiturabona abo mu ishyaka riri ku butegetsi n’abagize Guverinoma y’u Burundi. Ku bw’ibyo umuhuza yafashe icyemezo cyo kubongerera igihe.”

Umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Prosper Ntahorwamiye, yatangaje ko kugira ngo ibiganiro bitangire hari ibyo guverinoma isaba bigomba kubahirizwa.

Yavuze ko Guverinoma yasabye kubanza guhabwa urutonde rw’abazabyitabira n’ubutumire “kugira ngo yizere ko nta zindi ngingo zizigirwamo zitari iziri ku murongo w’ibyigwa byerekeza ku matora ya 2020’.

Ntahorwamiye ati “Twasabye ibintu byinshi umuhuza atigeze aduha kandi twarabisobanuye ko tutakwitabira ibiganiro birimo abashinjwa gushaka gukora coup d’état mu 2015 ikabapfubana.”

Yavuze ko Guverinoma yoherereje ibaruwa umuhuza, imusaba kwimurira ibiganiro mu kwezi gutaha mu gihe muri uku kwezi igihugu gifite imihango yo kwizihiza intwari z’igihugu.

Iyi nshuro ya gatanu y’ibiganiro yitezwe kuba iya nyuma mu biganiro by’ubuhuza, bigaha umurongo amatora ateganyijwe mu 2020.

U Burundi bwatangiye kujya mu bibazo bya Politiki kuva ubwo Nkurunziza yatorwaga mu 2015

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza