00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laurent Gbagbo uvuye muri gereza yitabiriye ubukwe bw’umuhungu wa Jean Pierre Bemba

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 4 Nyakanga 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire yitabiriye ubukwe bw’umuhungu wa Jean Pierre Bemba, Jean Emmanuel, bwabaye ku wa 3 Nyakanga 2021.

Gbagbo n’umugore we wa kabiri Nadiani Bamba bakiriwe n’itsinda rya Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 2 Nyakanga 2021, mu masaha make mbere y’uko ubukwe buba.

Uru ruzinduko rwe muri RDC arukoze mu minsi mike yemerewe gusubira mu gihugu cye ku wa 17 Kamena uyu mwaka, nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ku byaha byibasiye inyokomuntu yari akurikiranyweho kuva yafatwa ahiritswe ku butegetsi muri Mata 2011.

RFI yatangaje ko amakuru ku ruzinduko rwe yakomeje kugirwa ubwiru cyane ko nta mafoto yashyizwe ahagaragara, ndetse ngo nta gahunda ipanzwe yo kuba uwo mugabo w’imyaka 76 yahura na Perezida Tshisekedi mbere yo gusubira i Abidjan ku wa 8 Nyakanga 2021.

Jean Pierre Bemba watumiye Gbagbo mu bukwe bw’umuhungu we yabaye Visi Perezida wa RDC hagati ya 2003 na 2006. Bombi bafunganywe muri gereza ya ICC iri i Lahaye mu Buholandi aho buri wese yamaze imyaka icumi bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Gbagbo yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe n’ingabo ze ahirikwa ku butegetsi, naho Bemba akurikiranyweho ibyakozwe n’ingabo ze muri Centrafrique hagati ya 2002 na 2003.

Amakuru avuga ko mu minsi Gbagbo azamara muri RDC araba ari kumwe na Jean Pierre Bemba nyuma y’uko bombi ibyaha bashinjwaga babihanaguweho bakava mu gihome.

Perezida Gbagbo ari muri RDC ku butumire bwa Jean Pierre Bemba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .