00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Laurent Gbagbo agiye gusubira muri Côte d’Ivoire

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Kamena 2021 saa 08:04
Yasuwe :
0 0

Laurent Gbagbo wahoze ari Perezida wa Côte d’Ivoire biteganyijwe ko azasubira mu gihugu cye muri uku kwezi, nyuma y’amezi asaga abiri agizwe umwere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).

Gbagbo yari amaze igihe akurikiranyweho ibyaha byakozwe mu mvururu zakurikiye amatora yatsinzwe mu 2010, zaguyemo abasaga 3000. Yari akurikiranywe hamwe n’uwahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka rye, Charles Blé Goudé.

BBC yatangaje ko Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Gbagbo, Assoa Adou, yavuze ko uyu munyapolitiki azagera mu gihugu tariki 17 Kamena 2021.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Perezida Alassane Ouattara yatangaje ko Gbagbo ashobora kugaruka mu gihugu muri gahunda y’ubwiyunge yimirijwe imbere muri Côte d’Ivoire.

Muri Côte d’Ivoire, Gbagbo na Blé Goudé naho bakatiwe igifungo cy’imyaka 20 bashinjwa kunyereza amafaranga ya Leta. Hari hashize igihe Gbagbo aganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu ngo arebe ko bamwemerera gusubira mu gihugu.

Gbagbo yabaye Perezida wa Côte d’Ivoire guhera mu 2000 kugeza mu 2011.

Gbagbo azasubira muri Côte d’Ivoire muri uku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .