Kwambura u Burundi inama y’Abakuru b’Ibihugu bya COMESA bikomeje guteza urujijo

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Gicurasi 2018 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Ku wa 18 Gicurasi 2018 nibwo Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) watangaje ko Inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma itakibereye i Bujumbura muri Kamena ahubwo izabera i Lusaka muri Nyakanga, nyuma y’igihe u Burundi buri mu myiteguro ndetse n’ibyapa biyimenyekanisha byaramanitswe ku mihanda minini.

U Burundi bwakomeje kuvuga ko butaramenyeshwa uwo mwanzuro mu buryo bweruye, ndetse Perezida wa Komisiyo ishinzwe gutegura iminsi mikuru y’igihugu, Zéphyrin Maniratanga, avuga ko imyiteguro yo ikomeje.

Byatumye kuwa Mbere tariki 21 Gicurasi, Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Phillippe Nzobonariba, yandikiye inzego za leta azimenyesha ko zigomba gutanga imodoka zizatwara abayobozi bazajya mu nama ya COMESA hagati ya tariki ya 1 n’iya 10 Kamena, yirengagije itangazo rivuga ko yimuwe.

Yagize ati “Izo modoka zose zirimo n’abashoferi bazo zigomba kuba ziri muri parikingi ya Perezidansi ya Repubulika ku wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018 saa sita zuzuye. Zizasubizwa ku wa Kabiri tariki 11 Kamena 2018 muri iyo parikingi.”

Uyu muyobozi yakomeje gushimangira ko imyiteguro igeze kure ndetse bimwe mu bikoresho byaburaga byamaze gutumizwa mu mahanga, bigeze mu nzira.

Yakomeje agira ati “Hari itsinda rishinzwe imyiteguro mu bya tekiniki ryaje hano rigaragaza urutonde rw’ibigikenewe. Itsinda riri gutegura iyi nama mu Burundi riri gushyira ku murongo ibintu byose nk’uko byemeranyijweho.”

Hari amakuru ko habanje kubaho ko iyi nama n’ubundi yabera i Lusaka muri Zambia ahari icyicaro cy’Ubunyamabanga bukuru bw’umuryango, bitewe n’uko u Burundi budafite ubushobozi buhagije bwo kuyakira.

Gusa mu Ukuboza 2017 nyuma y’ibiganiro, byaje kwemezwa ko buzayakira, ndetse Umunyamabanga Mukuru wa COMESA, Sindiso N’gwenya ubwo yari yagiriyeyo mu ruzinduko mu Burundi muri Mutarama uyu mwaka, yashimangiye icyo gihugu kizakira inama ya COMESA muri Mata.

Nyuma ibiganiro by’abafatanyabikorwa byaje guhuriza ku mwanzuro ko iyo nama yagombaga kuba hagati ya tariki 9-19 Mata 2018 ishyirwa hagati ya tariki ya 1-10 Kamena 2018, kuko yari kugongana n’inama ya Commonwealth yabereye mu Bwongereza, bityo abakuru b’ibihugu ntibayitabire uko byifuzwa.

Mu ibaruwa itangaza kongera kwimura iyi nama hagahindurwa n’aho izabera ntabwo havuzwe impamvu nyakuri yashingiweho, mu gihe n’abo ireba bakivuga ko ntayo bamenyeshejwe. Mu rindi tangazo COMESA yasohoye kuwa Mbere tariki 21, yavuze ko ari “impamvu zitunguranye”, ariko ntihatangazwa indi tariki.

Kwambura u Burundi iyi nama byatangajwe nyuma y’umunsi umwe u Burundi buvuye mu matora ya kamarampaka ku ivugururwa ry’itegeko nshinga, ryemereye Perezida Pierre Nkurunziza uyobora i gihugu guhera mu 2005, kuyobora kugeza mu 2034.

Hari amakuru ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Ezechiel Nibigira, kuwa 18 Gicurasi 2018 yandikiye ibihugu bigize COMESA yamagana umwanzuro wafashwe n’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango ku giti cye, ashingiye ku mpamvu z’umutekano.

Umwe mu badipolomate utatangajwe amazina we yabwiye ikinyamakuru La Libre ati “Umunyamabanga mukuru yatanze impamvu z’umutekno muke, nyuma y’uko Seychelles yari imaze kwandika isaba ko iyi nama itabera mu Burundi nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyahitanye abantu 26 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Burundi mu cyumweru cyashize.”

Ibyo bijya guhura n’ibiheruka gutangazwa kuri Twitter n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, Nduhungirehe Olivier, ko impamvu z’umutekano arizo zatumye iyi nama itabera i Burundi.

Yagize ati “Ibihugu bibiri byonyine nibyo byari byemeje ko bizayitabira, mu gihe ibindi byari byanze kubera impamvu z’umutekano.”

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burundi bavuga ko buhombye byinshi, ko uretse amafaranga amaze gukoreshwa mu myiteguro, wari umwanya bubonye wo gutegura inama ikomeye bukagaragariza amahanga ko bumaze kwiyubaka mu mutekano, nyuma y’imvururu za politiki zabaye mu 2015 zigahitana abagera ku 1200 naho abasaga 400.000 bakagana iy’ubuhungiro.

COMESA igizwe n’ibihugu 19, ubu ikaba yayoborwaga na Madagascar mu buryo ibihugu busimburana.

Ibyapa byamamaza iyi nama ya COMESA byari byamaze gushyirwa ku mihanda minini mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza