00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuvanga urukingo n’imiti irinda malaria byagaragajwe nk’igisubizo mu kurandura iyo ndwara

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Kanama 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Ubushakashatsi n’igeragezwa bimaze igihe bikorerwa ku guhuza urukingo rwa malaria ndetse n’imiti ifasha mu kwirinda iyo ndwara, bwatanze icyizere ku kugabanya impfu n’abarwayi ku kigero kirenze 70 %.

Iri gerageza rimaze igihe rikorerwa mu Burengerazuba bwa Afurika, ryagaragaje ko gufata urukingo rwa malaria n’imiti ifasha mu kwirinda iyo ndwara, bishobora gutanga umusaruro cyane.

Bavuze ko urwo rukingo n’imiti, abana bagiye babihabwa mbere y’ibihe bisanzwe bizwi ko ari bwo malaria yiyongera cyangwa se iby’imvura, batarwaye ku kigero kingana n’icyo abatarayihawe barwayeho.

Guhuza urukingo n’imiti byagaragajwe nk’igisubizo, kuko basanze gutanga kimwe ukwacyo bidaha umubiri ubudahangarwa buhagije bwo guhangana na malaria mu gihe yaba yinjiye mu mubiri.

Urugero, nko mu bana bahawe inkingo n’imiti, habonetsemo 624 barwaye malaria, 11 bagize malaria y’igikatu mu gihe batatu ari bo bapfuye. Ni mu gihe abahawe imiti irinda malaria gusa, abarwaye ari 1661, barimo 37 barembye bakajyanwa kwa muganga mu gihe abapfuye ari 11.

Malaria isanzwe yibasira abana n’abagore batwite. Ku mwaka yica abasaga ibihumbi 400 cyane cyane muri Afurika.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 6000 bari hagati y’amezi atanu n’amezi 17 bavutse, mu bihugu nka Mali na Burkina Faso. Abo bana bari barwaye malaria.

Inzobere mu ishuri rya London School of Hygiene & Tropical Medicine ari na zo zagize uruhare mu bushakashatsi, zavuze ko ibyavuyemo bitanga icyizere ku guhashya malaria ku Isi.

Bavuze ko urwo rukingo mu gihe ruvanzwe n’imiti ya malaria, bizagira uruhare runini mu kugabanya abayirwaraga n’abo yahitanaga buri mwaka.

Nta ngaruka zidasanzwe uko guhuza imiti n’urukingo byagize ku babihawe.

Hari hasanzweho inkingo zifashishwa mu kugabanya ibyago byo kurwara malaria ariko icyizere cyazo kiri hasi ugereranyije n’icyizere cyatanzwe no kuvanga inkingo n’imiti.

Inzobere zagaragaje ko kuvanga urukingo rwa malaria n'imiti ifasha mu kwirinda iyo ndwara bitanga umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .