00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kivu y’Amajyepfo: Impinduka mu buyobozi bwa FARDC i Minembwe ku ivuko ry’Abanyamulenge

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 2 Kamena 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyakoze impinduka mu bayobozi b’Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo mu gace ka Minembwe.

Ku wa 8 Gicurasi 2021 ni bwo hasohotse iteka rishyiraho abayobozi bashya b’Ingabo mu bice bitandukanye bya RDC, ari naho aka Gace ka Minembwe kahawe Brigadier General Patrick Opya aho azaba ayoboye burigade izwi nka ’12th rapid reaction brigade’.

Nyuma y’igihe hafashwe iki cyemezo ku wa 1 Kamena 2021 ni bwo habaye umuhango w’ihererekanyabubasha wayobowe n’Umuyobozi wa Operasiyo Sokola ya mbere ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Brigadier General Gaby Boswane.

Mu itangazo Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo muri Kivu y’Amajyepfo, Captain Dieudonné Kaseraka, yashyize hanze yavuze ko izi mpinduka zabayeho mu rwego rwo gukaza umutekano i Minembwe.

Brigadier General Patrick Opya wahawe kuyobora Ingabo za Congo muri Minembwe yari asanzwe ari umuyobozi w’ingabo mu gace ka Mambasa mu Ntara ya Ituri. Ni mu gihe uwo yasimbuye Brigadier General Dieudonné Muhima yoherejwe kuyobora burigade ya 22 ikorera mu gace ka Kalemie muri Tanganyika.

Brigadier General Patrick Opya wahawe kuyobora Ingabo za Congo muri Minembwe asanze hari inshingano ziremereye zimutegereje ahanini zijyanye no kugarura umutekano no kurengera Abanyamulenge bamaze igihe kinini bagaragaza ko bakorerwa ihohoterwa.

Aka gace gatuwemo n’Abanyamulenge bakunze kugaragaza ko bagatuye mu myaka myinshi ishize. Gusa kuhatura kwabo ntibyakiriwe neza n’andi moko kuko bagirirwa nabi, bashinjwa ko atari abenegihugu kavukire ahubwo ko baturutse mu Rwanda kugera n’aho bagerageza kuhabirukana babasaba gusubira aho baturutse.

Ni ibintu bituma aka gace gahoramo umwuka mubi, Abanyamulenge bagahora bahanganye n’andi moko arimo Ababembe cyangwa Abapfurero. Kuva mu myaka ishize bakunze gukorerwa ibyaha byibasira inyokomuntu mu buryo ndengakamere, ku buryo bamwe banabibonamo jenoside.

Ni ibikorwa byakunze kugirwamo uruhare n’imitwe ya Mai Mai, mu kwirwanaho Abanyamulenge nabo bakarema uburyo bwo kwirinda binyuze mu mitwe ya Ngumino, Twigwaheno na Adroid.

FARDC yakoze impinduka mu bayobozi bayo mu gace ka Minembwe gatuwe n'umubare munini w'abo mu bwoko bw'Abanyamulenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .