Kisangani: Inkambi y’abahoze muri FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 7 Werurwe 2018 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahamagariye gutaha mu Rwanda abahoze mu mutwe wa FDLR bagera kuri 822 bari mu nkambi i Kisangani kuko ubushobozi bwo kubatunga bugenda buba iyanga, ikambi ikaba igiye no gufungwa.

Komite ishinzwe impunzi muri RDC (CNR) yasuye iyo nkambi ya Kisangani, ku wa 6 Werurwe 2018, iri kumwe n’intumwa za MONUSCO.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, ubutumwa abo Banyarwanda bahawe ni uko leta ya Congo iteganya gufunga iyo nkambi.

Intumwa ya CNR, Gilbert Likondo yagize iti “Guverinoma ya Congo irateganya gufunga inkambi y’agateganyo ya Lieutenant Général Bahuma mu gihe gito, hasigaye kucyemeza, ikaba ibizeza [abari mu nkambi] kuzabafasha gutaha ku bushalke.”

Ushinzwe gucyura impunzi muri MONUSCO muri Congo, Ian Rowe, yatangaje ko nta bushobozi bwo gukomeza gutunga abari muri iyo nkambi, bitewe n’ingengo y’imari y’ubutumwa bwa Loni yagabanutse.

Yagize ati “Kubera igabanuka ry’ingengo y’imari y’ubutumwa bwa Loni mu gihe gishize, tuniteze no mu ngengo y’imari y’imyaka itaha, nta mafaranga bwo gukomeza kubatunga.”

Yakomeje avuga ko abazakenera gutaha ku bushake mbere y’ifungwa ry’inkambi bari bacumbitsemo, bazafashwa gutaha bagahabwa n’ibikoresho byo gutangira ubuzima bushya.

U Rwanda ntirwahwemye guhamagarira abahoze muri FDLR gutaha ariko bo bakomeza kwinangira ndetse bakabwira igihugu kibacumbikiye ko bashaka koherezwa mu kindi gihugu aho gutaha iwabo.

Kuva mu Ugushyingo 2014, abahoze ari abarwanyi ba FDLR banze gutaha, bakambika i Kisangani.

Abahoze muri FDLR bari mu nkambi i Kisangani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza