Dadaab yashinzwe mu 1991 ngo icumbikire imiryango yahungaga imvururu muri Somalia. Hari impunzi zimaze imyaka irenga 20 ziyituyemo. Iyo nkambi icumbikiye impunzi zirenga 210.000 ziturutse muri Ethiopia, Republika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Imwe mu mpamvu itangwa yo gufunga iyi nkambi, ni uko ibitero by’ubwiyahuzi by’imitwe y’abarwanyi ba al-Shabab byagiye byibasira iki gihugu byategurirwaga mu nkambi ya Dadaab.
Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko guverinoma yavuze ko izasubiza impunzi z’Abanya-Somalia baba mu nkambi ya Dadaab mu gihugu cyabo ku mbaraga igihe cyose igihe ntarengwa kizaba kirangiye.
Usibye iyi nkambi ya Dadaab, Guverinoma ishaka ko HCR ifunga indi nkambi ya Kakuna iri mu Mjyaruguru y’Uburengerazuba bwa Kenya.
Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Fred Matiangi, yavuze ko ibi byakozwe mu kurinda abanyagihugu.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku impunzi, HCR, ivuga ko impunzi zigera ku 83.000 zasubijwe muri Somalia ku bushake kuva 2015.
Iyi raporo ivuga ko umubare w’abatahutse wagabanutse mu 2018 ugera ku 7.500 ugereranyije no mu 2017 aho bari 35.500 no mu 2016 aho bari 34.000.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!