00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya yatanze umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga wa Commonwealth

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 31 Kanama 2021 saa 09:15
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yatanze Amb Dr Monica Juma usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingabo, ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth usimbura umunya-Dominican, Patricia Janet Scotland usanzwe kuri uyu mwanya agomba gutorwa mu nama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango izabera i Kigali.

Itangazo rya Perezida Kenyatta ryo kuri uyu wa Mbere rihamagarira abakuru b’ibihugu na za guverinoma za Commonwealth kugirira icyizere Amb Dr Monica Juma kuri uwo mwanya kuko abikwiriye kandi yiteguye gukora neza inshingano cyane ko anafite ubunararibonye.

Rikomeza rigira riti “Amb Dr Juma afite amateka adasanzwe mu miyoborere, ubumenyi kuri Guverinoma, akarere ndetse n’imibanire y’ibihugu, iterambere mpuzamahanga, umutekano ndetse n’ibikorwa birengera ikiremwamuntu.”

Perezida Kenyatta kandi yavuze ko uyu mugore ari umukandida ubikwiriye uzatanga umusaruro ku mikorere myiza y’uyu muryango.

Yakomeje agira ati “Azafasha mu gushimangira ubumwe mu banyamuryango ba Commonwealth, ariko azanafasha mu bufatanye bugamije impinduka muri uyu muryango.”

Ibikorwa byo gutora Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth wa karindwi, byagombaga kubera mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize uyu muryango, CHOGM yari iteganyijwe kubera i Kigali mu 2020. Ni inama yaje kwimurirwa muri uyu mwaka wa 2021, ariko nabwo irasubikwa kubera Covid-19 bikaba biteganyijwe ko izaba umwaka utaha.

Repubulika ya Dominican nayo yamaze gutangaza ko Patricia Scotland azongera kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth muri manda ya kabiri.

Commonwealth igizwe n’ibihugu 54 bigendera ku mahame arimo ya demokarasi arimo gukora amatora anyuze mu mucyo, imiyoborere myiza, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no kugira inzego z’ubutabera zigenga n’ibindi.

Amb Dr Juma watanzwe na Kenyatta nk’umukandida ku mwanya wo kuyobora ubunyamabanga bwa Commonwealth, yakoze inshingano zitandukanye zirimo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 2016 kugeza muri Gashyantare 2018.

Yabaye Ambasaderi wa wa Kenya mu bihugu bya Ethiopia na Djibouti ndetse ahagararira igihugu cye muri Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu Muryango ugamine iterambere ry’Ibihugu, IGAD.

Amb Dr Juma kandi yakoze muri Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Afurika mu 2010 kugeza kuri Nyakanga 2013.

Amb Dr Juma uri mu bahatanira kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth
Perezida Kenyatta yasabye abakuru b'ibihugu na za guverinoma zigize Commonwealth gushyigikira Amb Dr Juma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .