Kenya yatangiye kwakira kandidatire z’abifuza kuyihagararira muri EALA

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Ugushyingo 2017 saa 12:56
Yasuwe :
0 0

Ubunyamabanga bw’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bwatangiye kwakira kandidatire z’abazatorwamo icyenda bazahagararira iki gihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ya kane y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Umuvandimwe wa Raila Odinga uyobora ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Dr Oburu Odinga, wahoze ari umudepite, ni umwe mu mazina akomeye amaze gusaba guhagararira Kenya muri EALA.

Uretse abahoze ari abadepite, urutonde rugizwe ahanini n’inkoramutima z’abayobozi b’ishyaka Jubilee riri ku butegetsi n’abakomeye muri iri shyaka. Nk’Abadepite bacyuye igihe bakomoka mu ishyaka Jubilee bamaze gutanga kandidatire barimo Moses ole Sakuda, Mpuru Aburi, Abdi Saney na Zipporah Kering, Simon Mbugua, Danson Mungatana na Kalembe Ndile.

Nkuko The Standard yabitangaje, ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi abandi bari abadepite bifuza kujya muri EALA ni Nzengu Musyimi, Elsie Muhanda ndetse na Dorcas Kedogo wo mu ishyaka ODM.

Abadepite bahagarariye u Rwanda, Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Sudani y’Epfo muri EALA bagombaga kurahira bagatangira imirimo yabo ku wa 5 Kamena uyu mwaka ariko biza gusubikwa n’impamvu zirimo kuba Kenya itaratora abazayihagararira kubera ukutumvikana ku bakandida.

Ihuriro ry’amashyaka aharanira impinduka na demokarasi (CORD) rikaba agace ka NASA, ryari ryatanze abakandida bane ariko ishyaka riri ku butegetsi, Jubilee, rirabyamagana rivuga ko hagomba kongerwamo andi mazina kugira ngo Inteko itoremo bane bazajya muri EALA. Abari batanzwe ni Judith Pareno, Ronald Ngeny, Abubakar Zein na Kennedy Musyoka.

Ibi byatumye amatora akererwa ndetse n’ibyari byakozwe birimo urutonde rw’abakandida bikurwaho byemezwa ko bazatanga kandidatire bushyashya.
Abari batanzwe na Jubilee barimo Mutea Iringo, Simon Mbugua na Mohammed Adan, Nelson Dzuya, Justin Bundi, Abubakar Ogle, Justus Mate na Stacey Chepkemoi byitezwe ko bazongera kwiyamamaza.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari batanze abakandida Kalonzo Musyoka, Ronald Ngeny, Abubakar Zein na Judith Pareno wagizwe umusenateri.

Kenya nicyo gihugu kitaratora abagihagararira mu nteko ya kane ya EALA, bimaze gukerereza imirimo yayo amezi arenga abiri.

Dr Oburu Odinga, wahoze ari umudepite, ni umwe mu mazina akomeye amaze gusaba guhagararira Kenya muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza